00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: EXPO2022 yayiganuje ‘Brochettes’ z’i Kigali

Yanditswe na Igirubuntu Darcy
Kuya 27 July 2022 saa 09:36
Yasuwe :

Niba uri umwe mu bakunze kuganira n’abanyamahanga bagenderera u Rwanda urabizi neza ko ‘Brochettes’ ziri mu biribwa bya mbere bakunze ku byo bariyeho byose mu gihugu, hari n’abazakubwira isombe n’ubugari ariko benshi bitsa kuri ubu bwoko bw’akaboga bubarizwamo izizwi nka zingaro, umubiri, umwijima cyangwa se igiti.

‘Brochettes’ si umwihariko w’u Rwanda kuko uzasinga no mu bindi bihugu bitandukanye byiganjemo ibyo ku Mugabane wa Afurika ariko abariye ku zo mu Rwanda bazakubwira ko zihariye icyanga cyane cyane iz’ihene.

Kuwa Kabiri tariki 26 Nyakanga 2022 ubwo hatangiraga Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi ribera mu Rwanda byagaragaraga ko ubwitabire bukiri hasi bitewe n’uko bamwe bakiri mu myiteguro na cyane ko rizafungurwa ku mugaragaro kuwa Gatanu tariki 29 Nyakanga.

Nubwo bimeze gutyo aba mbere biganjemo abanyamahanga batangiye kuganura kuri #EXPO2022 bagura ibintu bitandukanye. Nk’uko twabigarutseho ku rukundo abanyamahanga basura u Rwanda bagirira ‘Brochettes’, ku munsi wa mbere w’iri murikagurisha wasangaga abanyamahanga benshi barigannye ari cyo kiribwa bose bashaka.

Imwe mu mafoto yafashwe ni igaragaza umunyamahanga umwe muri aba ava kugura brochettes kwa mucoma ndetse n’ibirayi nka kimwe mu biribwa bikunze guherekeza aka kaboga.

EXPO2022 yayiganuje ‘Brochettes’ z’i Kigali
Ba mucoma biteguye kumara inzara abagana Expo 2022

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .