00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: CGP Marizamunda yahuje urugwiro na Ambasaderi Dr Ron Adam

Yanditswe na Irakiza Yuhi Augustin
Kuya 21 July 2022 saa 01:16
Yasuwe :

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, CGP Juvenal Marizamunda, yagaragaye aganira na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam basa n’abahuje urugwiro kandi basa n’abishimye.

Aba bombi kuri uyu wa 20 Nyakanga 2022, bari bahuriye mu gikorwa cyo kumurika no kwemeza imfashanyigisho nshya, izajya yifashishwa mu kugorora imfungwa n’abagororwa bari muri za gereza zo mu Rwanda.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta y’u Rwanda, imiryango itari iya Leta, uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse na Ambasaderi Dr Ron Adam uhagarariye Israel mu Rwanda.

Ifoto yafashwe n’umunyamakuru wa IGIHE, igaragaza CGP Marizamunda na Amb Dr Ron baganira basa nk’aho umwe ari kubwira undi ati ‘Waretse tugashaka akanya gato cyane tugasangira ikawa?”.

Dr Ron Adam ni Ambasaderi wa Israel mu Rwanda kuva mu 2018. Ni umugabo ukunze kugaragara mu bikorwa byo gusabana, kwishimana n’abaturage by’umwihariko abafite imibereho iciriritse.

CGP Marizamunda yagaragaye aganira na Amb Dr Ron Adam bahuje urugwiro
Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Juvenal Marizamunda aganira n'Umuyobozi wa Interpeace, Kayitare Frank
Aha CGP Juvenal Marizamunda yaganiraga na Mukansoro Oddette, Umuyobozi w’Umuryango DIDE [Dignité en Détention Rwanda]

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .