00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Abagore bo mu Gakenke burira igikwa bakubaka

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 28 Ukwakira 2022 saa 11:25
Yasuwe :

Hashingiwe kuri politiki nziza ibatinyura gukora imirimo itandukanye ibyara inyungu kimwe na basaza babo, abagore bo mu Rwanda basigaye ari intangarugero mu bikorwa bitandukanye.

Mu myaka yo hambere byari bigoye kubona umugore wurira igikwa akubaka inzu kuko yari imirimo ikunze gukorwa n’abagabo gusa.

Kuri ubu si ko bikimeze kuko abagore n’abakobwa nabo baratinyutse bava mu gukari bajya mu mirimo nk’iyo.

Mukamana Beatha wo mu Mudugudu wa Muguguri mu Kagari ka Mwiyando mu Murenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke twamusanze yuriye igikwa arimo kubaka.

Uyu mubyeyi w’imyaka 43 yabwiye IGIHE ko yatangiye afasha abubatsi bigeze aho yiga gukotera inzu mu 2003.

Ati “Ubu mbona ibiraka byinshi muri Muzo nkakotera inzu nkakuramo amafaranga yo kwifashisha mu byo nkeneye byose.”

Aka kazi ko gukotera inzu akunze kugakora afatanyije n’abandi bagore baturanye aho buri wese ahembwa 2000 Frw ku munsi.

Kuri ubu yahawe akazi mu kubaka umudugudu w’icyitegererezo wa Muzo uri kubakirwa abatishoboye mu mushinga w’imyaka itandatu wo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurukire y’ibihe ndetse no guteza imbere imiturire inoze.

Mukamana w’abana batanu yavuze ko usibye gukotera azi no gutera igipande kandi abikora neza.

Akora akazi ko gukotera inzu afatanyije na mugenzi we witwa Uwimanimfashje Olive.

Uwimanimfashije yabwiye IGIHE ko kwiga ibijyanye no gukotera inzu ndetse no gutera igipande yabyigishijwe na Mukamana Beatha.

Ati “Iyo nakoze mbona amafaranga yo kugura ibyo nkeneye bitabaye ngombwa ko nyasaba umugabo. Umugabo arakora nanjye nkakora tugahuriza mu rugo tukiteza imbere.”

Bavuga ko bateganya gukomeza kongera ubumenyi mu bwubatsi ku buryo bazagera ku rwego kubaka inzu zikomeye.

Bagira inama abandi bagore yo gutinyuka bagakora imirimo ibateza imbere kuko nabo bashoboye.

Bemeza ko akazi ko kubaka kabafasha kubona ibyo bakeneye
Ni akazi bavuga ko bakuramo amafaranga abafasha kubona ibyo bakeneye
Ni bo bahawe akazi ko gukotera inzu zo muri uyu Mudugudu mu Murenge wa Muzo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .