Kuba rwari uruzinduko rw’amateka kandi rufite byinshi rusobanuye ku bakuru b’ibihugu byombi n’abaturage muri rusange, byatumye uyu munsi abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abandi bagikomeje kugaruka ku byaruranze.
Benshi na n’ubu baracyavuga ku buryo umutekano wari ucunzwe ku mpande zombi, abashinzwe kurinda abakuru b’ibihugu ubona bunze ubumwe, bari gukorera hamwe mu buryo budasanzwe.
Hari andi mashusho yakoze benshi ku mutima, y’umusirikare w’u Rwanda n’uwa Congo ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, aho uw’u Rwanda yegereye mugenzi we wa Congo akamusuhuza (bimwe urubyiruko rwita gutanga chance), bakaganira gato imbere yabo mu mazi hari ubwato bugenda.
IGIHE yakusanyije amwe mu mafoto benshi mu bakurikiye uru ruzinduko mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga batabonye by’umwihariko agaragaza abashinzwe umutekano ku mpande zombi.
Amafoto: Niyonzima Moïse



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!