Uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, ibirori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barangajwe imbere na Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette.

Abana b’abakobwa biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Matyazo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, bashimishije benshi kubera uburyo baryoheje ibyo birori bavuza ingoma.

Ni itsinda ry’abana bagera kuri 50 bavuza ingoma bakanabyina mu rwego rwo gusigasira umuco nyarwanda.

Ubwo ibirori byari bihumuje, Bernard Makuza yifatanyije nabo mu kuvuza ingoma mu rwego rwo kubashyigikira no kubatera umurava.

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Matyazo, Mukagashugi Marie Chantal, yabwiye IGIHE ko abo bana bagira uruhare mu gusubiza ku ishuri abana bataye ishuri.

Ati “Ni itsinda rivuza ingoma rishinzwe kugarura abana bataye ishuri bakaza bakurikiye ibyishimo; hanyuma tukabatoza umuco nyarwanda n’izindi ndangagaciro nyarwanda.”

Bashyizeho iyo gahunda yo kubatoza mu biruhuko kugira ngo barindwe ibindi bishobora kubarangaza bakaba bajya mu ngeso mbi.

Umwe mu musaruro byatanze ni uko abana 24 bari barataye ishuri babashije kugaruka kwiga.

Makuza yifatanyije n'abana bo ku Rwunge rw'Amashuri rwa Matyazo mu kuvuza ingoma
Makuza yifatanyije n'abana bo ku Rwunge rw'Amashuri rwa Matyazo mu kuvuza ingoma
Makuza yishimanye n’abakobwa b’abakaraza mu kwihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro
Makuza yishimanye n’abakobwa b’abakaraza mu kwihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro
Ni itsinda ry’abana abgera kuri 50 bavuza ingoma bakanabyina mu rwego rwo gusigasira umuco nyarwanda
Ni itsinda ry’abana abgera kuri 50 bavuza ingoma bakanabyina mu rwego rwo gusigasira umuco nyarwanda
Bafashije mu gususurutsa ibirori
Bafashije mu gususurutsa ibirori

[email protected]