Aya mabendera yashyizwe muri Kigali mu guha ikaze abashyitsi bazitabira iyi nama.
Umuryango wa Commonwealth watangiye mu 1949, umaze imyaka 73. Ni umuryango uhuza ibihugu 54 byo ku migabane yose yo ku isi.
Ibihugu byo muri Commonwealth bihuzwa no guharanira inyungu bihuriyeho, ari zo guteza imbere amahoro na demokarasi, kubungabunga ibidukikije ndetse n’amajyambere.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bibiri (ikindi ni Mozambique) biri muri uyu muryango bitakolonijwe n’u Bwongereza. U Rwanda rwinjiye muri uyu muryango mu 2009.
Nibura 60% by’abagize uyu muryango ni urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30. Uruherekane rw’ibicuruzwa muri Commonwealth rungana na 20% by’ubucuruzi bwose bwo ku isi.
Inama y’uyu mwaka izaba ibaye ku nshuro ya 26. Iba buri myaka ibiri, gusa iheruka yabaye mu 2018, igenda isubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.
Ni byinshi bizigwaho, gusa ingingo nyamukuru zirimo imiyoborere, kubahiriza amategeko, ikoranabuhanga, guhanga ibishya, guteza imbere urubyiruko, ibidukikije n’ubucuruza.
Iyi nama ikubiyemo izindi nama zizahuza urubyiruko, abagore, abacuruzi, ndetse n’abaturage muri rusange, hagamijwe gushakira hamwe ibyatuma biteza imbere.
Nyuma yo kwakira CHOGM, u Rwanda ruzayobora Commonwealth mu myaka ibiri.
Muri icyo ruzashyigikira ibikorwa byose biteza imbere ubukungu, ikoranabuhanga, guhanga ibishya, guteza imbere urubyiruko n‘izindi nyungu za politiki dukura mu mibanire myiza n’ibindi bihugu.
Mu nyungu u Rwanda rwiteze kuri iyi nama harimo ko abashyitsi basaga 5000 bazaba baje muri iyi nama bazasiga amadevize, ibi bikazateza imbere ubukerarugendo ndetse na gahunda y’igihugu ya MICE, igamije guteza imbere kwakira inama mpuzamahanga.
Kwakira CHOGM ni igihe cyiza cyo kwerekana ibicuruzwa byo mu Rwanda no kubishakira amasoko atandukanye, kuko hazaba hari abantu baturuka mu bihugu byinshi.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!