Ibi byatangajwe kuri uyu wa 19, Ukwakira nyuma yo kubona ibyemezo byose byemeza ubu bugure bisabwa n’inzego zishinzwe kugenzura ibikorwa by’imari.
Byahise bituma NCBA ihinduka rimwe mu mashami ya Nedbank.
Ibi bivuze kandi ko 34% by’ imigabane NCBA ariyo izasigara ku isoko ry’imari n’imigabane ryo muri Kenya, Nairobi Stock Exchange (NSE) iyibaruyeho.
Umuyobozi Mukuru wa NCBA Group, John Gachora yagaragaje ko ubu bugure busobanuye ko iki kigo, abakozi bacyo, ndetse n’isoko ry’amabanki muri Kenya muri rusange bitanga ikizere.
Yagize ati: “Uyu ni umwanya uduteye ishema nka NCBA, kandi ni ikimenyetso gikomeye cy’uko ubucuruzi bwacu, abakozi bacu n’isoko dufite bifite imbaraga. NCBA imaze kubaka izina rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba. Twubatse uburyo butuma dushyira imbere abakiriya ndetse tukibanda no guhanga udushya.”
Yakomeje agira ati “Ukuza kwa Nedbank kugiye gutuma tubashya gufatirana no kubyaza umusaruro amahirwe yose aboneka mu karere. Bizatuma tubasha kwagura amashami, ndetse tubashe no gushyira ibicuruzwa na serivisi bishya kandi byo ku rwego rwo hejuru ku isoko”.
Yongeyeho ko n’ubwo imwe mu migabane ya NCBA yaguzwe bitazahindura izina ryayo cyangwa abakiriya, ahubwo ko hahindutse imigabo n’imigambi, kandi ko ari ibyo kwitega.
Umuyobozi Mukuru wa Nedbank, Jason Quinn avuga ko iyi ntambwe itangiriwe muri NCBA igiye gutuma iki kigo kinjira ku isoko ry’akarere, bikaba biri no mu mujyo w’intego bafite zo kwaguka bakagera hose muri Afurika.
Yagize ati “Kuba Banki ebyiri zikomeye; iyo muri Afurika y’Amajyepfo n’iyo muri Afurika y’Iburasirazuba zihuje bigiye kurema amahirwe mashya ku bakiriya ndetse n’abanyamigabane. Ibi bizafasha kandi ubucuruzi n’ishoramari ku mugabane wose muri rusange”.
Mbere y’ubu bugure, NCBA yari yatangaje inashyira ku isoko imigabane y’abanyamigabane ingana na 1,316,357,895. Iyi ni migabane yangana na 79.90% y’umutungo wose w’iki kigo.
Iyi ngano ya 79,9 % imigabane yagurishwaga yarutaga ubushobozi Nedbank yari ifite kuko yo yashakaga kugura 66% by’imigabane. Iki gihe byasabye ko NCBA bihindura ibisabwa kugira ngo Nedbank ibashe kwegukana imigabane yari ishoboye kugura.
Biteganyijwe ko iyi migabane izandukurwa kuri NCBA bitarenze taliki 2 Ugushyingo, 2026 kugira ngo hakurikireho kuyandika kuri Nedbank. Hazakurikiraho kandi kuvana imigabane kuri NCBA ku isoko ry’imari n’imigabane ijyanwa kuri Nedbank.Uwo munsi ni nabwo hazabaho ihererekanya ry’amafaranga hagati y’ibi bigo.


Ibitekerezo 0