Ibi byagarutsweho ku wa 24 Ugushyingo 2026, mu mugoroba w’ubusabane wahuje abayobozi ba banki, abakozi n’abakiliya bayo. Wabaye kandi umwanya wo guhemba abakiliya bagaragaje ubudahemuka.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, yavuze ko iterambere ry’iyi banki ridashobora gutandukanywa n’iry’abakiliya bayo.

Ati “Ntabwo twari gutera imbere iyo hatabaho icyizere twagiriwe n’abakiliya bacu.”

Yongeyeho ko intego ya banki ya buri munsi ari ugufasha abakiliya bayo gutera imbere, kuko kubona ibikorwa byabo byaguka ari kimwe mu bibaha imbaraga zo kurushaho kunoza serivisi ibaha.

Ati “Gutera imbere birenze kunguka amafaranga gusa. Harimo no gufasha ba rwiyemezamirimo n’ibigo gukomeza guhanga imirimo no gushyigikira ibitekerezo bishya.”

Raporo y'imari ya I&M Bank Rwanda y'amezi icyenda yarangiye ku wa 30 Nzeri 2026 igaragaza ko iyi banki yungutse miliyari 25,62 Frw nyuma yo kwishyura imisoro, avuye kuri miliyari 17,81 Frw yari yungutse mu gihe nk'icyo mu 2025, bingana n'ubwiyongere bwa 44%.

Imibare igaragaza kandi ko mu mezi atatu ya mbere ya 2026, umutungo wa I&M Bank Rwanda wari ugeze kuri miliyari 1.302 Frw, uvuye kuri miliyari 1.090 Frw mu mpera za 2025.

Amafaranga abakiliya bari babikije muri iyi banki yavuye kuri miliyari 732,9 Frw mu mpera za 2025, agera kuri miliyari 898,3 Frw mu mpera za Werurwe 2026.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Group ku rwego rw’akarere, Kihara Maina, yagaragaje ko I&M Bank Rwanda ikomeje kugira uruhare rukomeye mu kongera inyungu z’iri tsinda mu bihugu byose rikoreramo.

Yasobanuye ko mu 2025, I&M Bank Rwanda yagize uruhare rwa 12% mu nyungu rusange za I&M Bank Group, mu gihe mu mezi icyenda ya mbere ya 2026, rwazamutse rukagera kuri 15%.

Yagize ati “Twashoye imari mu guhindura serivisi zacu no kuzishyira mu ikoranabuhanga, kongerera ubushobozi abakozi, kunoza imikorere na serivisi. Ibyo ni byo twibanzeho cyane mu myaka itatu ishize.”

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank Rwanda, Nikhil Hira, yavuze ko mu myaka iyi banki imaze ikorera mu Rwanda, yagize uruhare mu iterambere ry’inzego zitandukanye z’ubukungu bw’igihugu.

Yashimangiye ko inshingano za banki zitagarukira ku gutanga serivisi z’imari, ahubwo ko akamaro kayo kagomba no kugaragarira mu mpinduka nziza izana mu mibereho y’abaturage no mu bukungu bw’igihugu.

Ati: “Twafashije ibigo na ba rwiyemezamirimo batandukanye mu ishoramari ryabafashije guteza imbere ubucuruzi imbere mu gihugu.”

Imibare ya I&M Bank Rwanda igaragaza ko agaciro k’inguzanyo abakiliya bari babereyemo iyi banki kageze kuri miliyari 613,9 Frw ku wa 31 Werurwe 2026, kavuye kuri miliyari 488 Frw mu mpera za 2025, ni ukuvuga ubwiyongere bwa 26%.

Mu nzego iyi banki itera inkunga binyuze mu nguzanyo n’izindi serivisi z’imari, iz’ubucuruzi na serivisi ni zo zari ku isonga aho mu mpera za Werurwe 2026 agaciro k’inguzanyo n’izindi serivisi z’imari bijyanye na zo kari kageze kuri miliyari 307,6 Frw.

Urwego rw’ibikorwaremezo n’ubwubatsi rwari ku mwanya wa kabiri na miliyari 162,8 Frw, mu gihe urw’inganda rwari kuri miliyari 68,6 Frw.

Nubwo agaciro k’inguzanyo kiyongereye, igipimo cy’izitishyurwa neza cyaragabanutse, kiva kuri 1,84% mu mpera za 2025, kigera kuri 1,47% mu mpera za Werurwe 2026.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Clement Uwajeneza, wari uhagarariye abakiliya b’iyi banki, yavuze ko kimwe mu byo abakiliya bifuza ari uguhabwa serivisi zihuse n’ibisubizo bijyanye n’ibibazo bafite.

Yasabye I&M Bank Rwanda gukomeza gushyira imbaraga mu guhanga udushya no kunoza imitangire ya serivisi, hitabwa ku byifuzo by’abakiriya n’imiterere y’ibikorwa byabo.

Ati “Abakiliya dukeneye ko mutwereka ko mutwumva kandi musobanukiwe neza ibyo dukora.”

Mu myaka ishize, I&M Bank Rwanda yagiye ihabwa ibihembo bitandukanye, birimo icy’uko yabaye banki nziza mu gukorana n’ibigo bito n’ibiciriritse, ndetse n’ibyo yashimiwe kwimakaza ikoranabuhanga mu mikorere yayo no mu mitangire ya serivisi.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Group ku rwego rw’akarere, Kihara Maina, yagaragaje ko ishami rya I&M ryo mu Rwanda ryatanze umusanzu ukomeye mu nyungu rusange iyi banki ibona
Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank Rwanda, Nikhil Hira yavuze ko mu myaka ishize iyi banki yagize uruhare rukomeye mu nzego zitandukanye z’ubukungu bw’igihugu
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, yavuze ko iterambere ry’iyi banki rijyana n’iry’abakiriya bayo
Abakiliya b'imena bashimiwe