Mackenzie washinze itorero Good News International Church yari yarahamijwe ibi byaha ku wa 19 Ukwakira 2026, nyuma y’urubanza rwakomotse mpfu z’abantu babarirwa mu magana zamenyekanye mu 2023, ubwo imirambo yatangiraga gutabururwa mu ishyamba rya Shakahola mu Ntara ya Kilifi.

Kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2026, Umucamanza Diana Kavedza yasobanuye ko Mackenzie yakatiwe igifungo cy’imyaka 100 kubera kwicisha abantu inzara n’indi myaka 100 kubera kwica abantu umunani mu buryo butaziguye.

Ubushinjacyaha bwari bwaragaragaje ko Mackenzie yashishikarizaga abayoboke be kwiyicisha inzara, ababwira ko ari bwo buryo bwo kugera kuri Yesu mbere y’uko Isi irangira.

Mu rubanza, Mackenzie yavuze ko atigeze ahatira abayoboke be kwiyicisha inzara, ko babikoze ku bushake bwabo, ariko urukiko rwatesheje agaciro ubu bwiregure.

Nubwo yaburanishijwe ku rupfu rw’abantu 191, iperereza kuri Shakahola ryagaragaje ko habonetse imirambo 448. Hari urundi rubanza uyu mugabutumwa azaburana, akurikiranyweho uruhare mu rupfu rw’abandi bantu 52.

Abandi bantu 28 bari bafatanyije na Mackenzie na bo bakatiwe ibihano bitandukanye. Umwe muri bo ni Smart Mwakalama wakatiwe gufungwa imyaka 160.

Ubutabera bwa Kenya buracyakatira abantu igihano cy’urupfu, ariko nta muntu uricwa kuva mu 1987.

Ibyaha byose Mackenzie yahamijwe byateganyirijwe ibihano, bibyara imyaka 200 y'igifungo