Uyu muyobozi yatangiye ubu butumwa ku rubuga X ku wa 9 Ukwakira 2026, nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangaje ko zafatiye ICC ibihano kubera kubangamira ubusugire bwayo.

Yagize ati "ICC yataye umurongo, kuva ku kubangamira ku mugaragaro ubusugire bw’ibihugu biyigize binyuze mu kwibasira abayobozi b’Abanyafurika gusa, ikareka inshingano yari yarashyiriweho ku rwego mpuzamahanga."

Uyu muyobozi kandi yanenze ibyo yise igitutu ibihugu bimwe bishyira ku bayobozi bakuru b’uru rukiko bakomoka mu bihugu biri mu nzira y’iterambere barimo Karim Khan wari Umushinjacyaha Mukuru warwo.

MinistAyebare yavuze ko Uganda itazazuyaza kuva muri ICC mu gihe uru rukiko rwaba rutangiye gukora iperereza cyangwa gushinja Abanya-Uganda.

Ati “Uganda ntizazuyaza kuva muri uru rwego rugenda ruba urwego rudakurikiza amahame, mu gihe rwaba rukoze iperereza cyangwa rugashinja abantu bacu.”

Ayebare yavuze ko Uganda, nka kimwe mu bihugu bigize biro y’uru rukiko, igihugu cye kizakomeza gusaba ko habaho ivugurura ry’amategeko n’imikorere y’uru rwego.

Ati “Nka kimwe mu bigize Biro ya ICC, tuzakomeza gushyigikira ivugurura rishyira mu gaciro no ku bwumvikane.”

Amagambo ya Ayebare aje mu gihe imikorere ya ICC, cyane cyane uburyo ikurikirana ibyaha mpuzamahanga n’abo yibandaho, ikomeje guteza impaka hagati y’ibihugu biyigize.

Minisitiri Adonia Ayebare yatangaje ko ICC nikurikirana Abanya-Uganda, igihugu cye kizayivamo
Minisitiri Adonia Ayebare yatangaje ko ICC nikurikirana Abanya-Uganda, igihugu cye kizayivamo