Urukiko rwasobanuye ko ubu bwicanyi bwari bwateguwe kandi ko abaregwa bakoresheje abagore bari mu buzima bugoye kugira ngo bashyirwe mu bikorwa byiswe ibitero by’ubwiyahuzi.

Umucamanza Brig Gen Richard Tukacungurwa yavuze ko aba bagore bashakishijwe, bakurwa i Busoga bajyanwa ahandi, bahabwa ibisasu bagombaga gutwara kugira ngo bituritse.

Umwe muri bo, Byaruhanga Sumayiya, yapfuye ku wa 3 Kamena 2025 ubwo igisasu yari afite cyaturikiraga i Munyonyo, mu gihe cy’ibirori ngarukamwaka byo kwizihiza abahowe Imana muri Uganda.

Undi witwaga Sawiya Azuta we yafashwe n’itsinda rihuriweho ry’inzego zirimo urushinzwe kurwanya iterabwoba n’urw’ubutasi, i Kalerwe ku wa 21 Kamena 2025, nyuma aza kuraswa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mbere y’ibyo bitero habaye inama yari iyobowe na Lt Col Ephraim Byaruhanga wari umuyobozi mu bikorwa bidasanzwe by’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare, aho gahunda yo gushaka abagore no kubakoresha muri ibi bikorwa yaba yaraganiriweho.

Abunganizi ba Lyavaala na Walusansa bari basabye ko bahanishwa igihano cyoroheje, bavuga ko bemeye ibyaha. Bagaragaje kwicuza kandi babwira urukiko mbere bari baragize uruhare mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba.

Urukiko ariko rwagaragaje ko uburemere bw’ibyaha, uburyo byateguwe ndetse n’ikoreshwa ry’abagore bari mu kaga byarenze impamvu zashoboraga kugabanya igihano.

Lyavaala na Walusansa bamenyeshejwe ko bafite uburenganzira bwo kujurira.

Lt Col Byaruhanga bareganwaga kuva ku wa 6 Nyakanga 2026, we azaburanishwa ukwe, kuko atahinduye uburyo aburana nk’uko bagenzi be babigenje.

Lyavaala, by’umwihariko, avugwaho guha ubutasi bwa Uganda amakuru atari yo y’uko umutwe wa ADF witegura kugaba ibitero by’iterabwoba, nyamara yari agamije kuyobya inzego z’umutekano.

Leta ya Uganda igaragaza ko ubwo yatangazaga ko Umuyobozi wa ADF, Meddie Nkalubo, yishwe mu 2023, yashingiye ku makuru yatanzwe na Lyavaala, ariko nyuma biza kugaragara ko Nkalubo akiriho.

Hamza Lyavaala na Adil Walusansa bakatiwe igihano cy'urupfu