Yabigarutseho ubwo yari yitabiriye inama idasanzwe yatumijwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, igamije kwiga no kuganira ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Tshisekedi wayitabiriye akoresheje ikoranabuhanga, yongeye kumvikana agaragaza ko atemera ko Ingabo z’Ihuriro AFC/M23 zavuye mu Mujyi wa Uvira zari zigaruriye.

Ati “Ibyatangajwe ku kwivana kwa AFC/M23 mu mujyi wa Uvira ntibihura n’ukuri cyangwa n’ibyagaragaye. Amakuru dufite agaragaza ko hari ingabo zifite intwaro zigikomeje kuboneka muri uwo mujyi no mu nkengero zawo, bityo abaturage bagakomeza guhura n’ingaruka z’ibikorwa byazo.”

Yakomeje ati “Kuvuga ko habaye ivanwa ry’ingabo ridashyizwe mu bikorwa mu buryo bufatika, ritagenzuwe kandi ridakurikiwe no gushyiraho ubutegetsi n’ubushobozi bw’ingabo za Leta, ntibishobora gufatwa nko kuvana ingabo muri Uvira mu by’ukuri.”

Yavuze ko icyizere cy’inzira iyo ari yo yose iganisha ku mahoro gishingira ku bikorwa bifatika kandi byemezwa, aho gushingira ku magambo cyangwa ku myanzuro y’igihe gito.

Ati “Kuri iyi ngingo, ndashaka kubishyiraho umucyo, icyo dutegereje ntabwo ari ukongera gushyiramo ingabo cyangwa kwikuramo kw’ingabo mu buryo bw’amayeri. Turashaka ko ingabo zose ziri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zivamo burundu, hubahirijwe amasezerano n’ibyemezo bitandukanye byafashwe.”

Yavuze ko RDC yamenye manda nshya ya MONUSCO kandi igaragaza ko kurinda abasivili bikomeza kuba intego y’ingenzi kurusha izindi zose, ikanemeza ko hazakomeza gufatwa ingamba zikomeye kandi zigamije ibikorwa bifatika, ikagumisha ingabo z’umutwe wihariye ndetse n’ubushobozi bwo gukora ibikorwa byihariye bigamije kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Perezida Tshisekedi atangaje ibi mu gihe ku wa 18 Ukuboza 2025, AFC/M23 yari yamaze gukura ingabo zayo mu Mujyi wa Uvira nk’uko yari yabitangaje.

AFC/M23 yigaruriye Umujyi wa Uvira ku wa 10 Ukuboza 2025, iwirukanyemo ingabo z’u Burundi, iza FARDC, n’indi mitwe bafatanya nka Wazalendo n’iyindi.

Ifatwa ry’uyu mujyi ryazamuye igitutu cy’ibihugu by’i Burayi, Amerika n’imiryango mpuzamahanga, bamagana uyu mutwe uharanira uburenganzira bw’Abanyamulenge n’Abatutsi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bicwa bunyamaswa.

Itangazo AFC/M23 yabanje gushyira hanze ku wa 16 Ukuboza rivuga ko yemeye kurekura Uvira bisabwe n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bugamije gushakira umuti urambye amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo ariko yasabaga ko hashyirwaho uburyo bwo kurindira abaturage bo muri uwo mujyi umutekano.

AFC/M23 yamaze gukura ingabo zayo muri Uvira ku wa 18 Ukuboza
AFC/M23 yamaze gukura ingabo zayo muri Uvira ku wa 18 Ukuboza
Perezida wa RDC Tshisekedi yanze kwemera ko AFC/M23 yikuye muri Uvira
Perezida wa RDC Tshisekedi yanze kwemera ko AFC/M23 yikuye muri Uvira