Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri RDC avuga ko ingabo z’iki gihugu zafashe Rugezi ku wa 18 Ugushyingo 2026 nyuma y’imirwano yari imaze iminsi ibiri yifashisha intwaro ziremereye.

Col Fidèle Rugabo uri mu bofisiye ba FRN yavuze ko kuva mu gitondo cyo ku wa 18 Ugushyingo, ihuriro ry’ingabo ririmo FARDC, iz’u Burundi, FDLR n’imitwe ya Wazalendo ryagabye ibitero muri Rugezi, rikoresheje indege, drones n’imbunda ziremereye.

Col Rugabo yavuze ko imirwano yamaze umunsi wose kandi ikomeza no mu masaha y’ijoro, yemeza ko ingabo zabo zikiri mu birindiro zari zisanzwe zifite muri Rugezi.

Yagize ati “Ingabo zacu ziracyari mu birindiro byazo kandi zikomeje guhangana n’ibitero, zigamije kurinda abaturage.”

FRN yashinje ubutegetsi bwa Kinshasa na Gitega kugaba ibitero bya drones mu bice bya Runundu (Evomi) na Ilunmba mu ijoro ryo ku wa 18 Ugushyingo, ivuga ko byangije ibikorwa bitandukanye kandi bigatera ubwoba abaturage. 

Mu minsi ishize, ibitero bya drones byari byanangije ishuri n’izindi nyubako muri Minembwe, byamaganywe nk’ibigamije kwibasira abasivili.

Imirwano yo muri Rugezi iri mu zikomeje gukaza umurego mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo, nubwo hakomeje ibikorwa bya dipolomasi bigamije kugabanya imirwano mu Burasirazuba bwa RDC.

Colonel Rugabo yatangaje ko Rugezi ikigenzurwa na FRN