Tariki ya 2 Ugushyingo 2026, abayobozi bashinzwe guhangana na Ebola batangaje ko abarwayi hafi 80 bari kwitabwaho muri ibi bigo, barimo abana bagera ku 10 bafite hagati y’amezi icyenda n’imyaka 12.
Dr Jérémie Muhindo uyobora komite ishinzwe kwita ku barwayi ba Ebola i Beni, yavuze ko ibi bigo byari byarateganyirijwe kwakira abarwayi bagera kuri 60 gusa.
Ati “Tumaze kurenga cyane ubushobozi bw’ibigo byacu. Mu ntangiriro, ibigo byombi byari bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi bagera kuri 60.”
Abarwayi bakirwa muri ibi bigo ntibaturuka i Beni gusa, kuko hari n’abava mu duce twa Mutwanga, Oïcha, Kalunguta na Mabalako.
Leta ya RDC n’abafatanyabikorwa bayo bari gutegura kwagura ibigo bihari no kubaka ibindi kugira ngo bongere umubare w’ibitanda.
Impungenge ziyongereye nyuma y’uko mu barwayi hagaragaye abana bagera ku 10, barimo abanyeshuri.
Dr Muhindo yavuze ko hakiri gusuzumwa niba abo banyeshuri bandurira ku ishuri cyangwa mu miryango yabo.
Abashinzwe ubuzima basabye amashuri kongera ingamba zo kwirinda no gukurikirana abahuye n’abanduye, kugira ngo iki cyorezo gikumirwe mu banyeshuri.
Imibare yatangajwe n’ikigo cy’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, Africa CDC, ku wa 2 Ugushyingo igaragaza ko abarenga 1400 bari bamaze kwandura Ebola muri RDC, barimo 5376 bari bamaze kwicwa n’iki cyorezo.

Amavuriro abiri yakira abarwayi ba Ebola i Beni muri RDC ntagifite ibitanda byo kwakiriraho abandi





Ibitekerezo 0