Tariki ya 2 Ugushyingo 2026, Minisitiri w’Ubutabera, Guillaume Ngefa, yategetse ko hatangizwa iperereza ku byagaragajwe n’itsinda ry’inzego zitandukanye ryari ryoherejwe gukora ubugenzuzi muri ibi bice.
Iri tsinda ryafashe amakamyo arenga 500, izindi modoka ndetse na toni ibihumbi za cuivre na cobalt.
Mbere yaho, ku wa 27 Ukwakira, iri tsinda ryari riyobowe na Papy Mbuyi, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, DGM, ryari ryakoze umukwabu mu birombe bya Menda muri Lualaba.
Abantu bagera kuri 60 barafashwe, barimo Abashinwa, Abanya-Liban, Abanya-Syria, Abanya-Maroc, Abanya-Iraq n’Abanya-Palestine, hamwe n’Abanye-Congo barimo abasivile n’abasirikare.
Hanafashwe amafaranga menshi arimo Amadolari ya Amerika, amafaranga ya Congo ndetse n’ibikoresho byakoreshwaga mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro.
Amakuru avuga ko Gen Ephraïm Kabi Kiriza uyobora ingabo zirinda Umukuru w'Igihugu (GR) yaba yaragize uruhare rukomeye mu bucukuzi bukorerwa mu kirombe cya Menda nyuma yo kuhava kwa Boss Mining, ishami rya Eurasian Resources Group.
Ayo makuru ataremezwa ku mugaragaro avuga ko hari amafaranga agera kuri miliyoni 3$ yaba yarahabwaga Gen Kabi buri kwezi, ku buryo mu gihe cy’imyaka hafi ibiri ashobora kuba yararenze miliyoni 100$.
Iki kibazo kije mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi buvuga ko bushaka kurwanya ubucukuzi butemewe no kongera imicungire iboneye y’amabuye y’agaciro muri RDC. Bwasabye abasirikare kuva mu birombe ariko amakuru yemeza ko bakibigenzura.





Ibitekerezo 0