Itangazo ryashyizwe hanze n’Umunyamabanga Mukuru wa Guverinoma ya Tanzania, Moses Kusiluka, rivuga ko iki kiruhuko cyatangiye ku wa 7 Nzeri.
Muri iki gihe, akazi kazakomeza gukorwa na Visi Perezida, Deogratius Ndejembi, ndetse na Minisitiri w’Intebe, Mwigulu Nchemba, hakurikijwe amategeko agenga imikorere y’inzego z’igihugu.
Kusiluka yagize ati “Andi makuru azatangwa n’inzego zibishinzwe igihe bibaye ngombwa.”
Hafidh Ameir yavutse ku wa 1 Mutarama 1946. Yapfiriye mu bitaro bya Emilio Mzena Memorial Hospital muri Zanzibar mu gitondo cyo ku wa 7 Nzeri.
Visi Perezida Ndejembi yavuze ko Hafidh Ameir yari amaze igihe arwaye uburwayi bw’umutima.
Samia Suluhu Hassan yabaye Perezida wa Tanzania mu 2021 nyuma y’urupfu rwa Perezida John Magufuli, aba umugore wa mbere uyoboye iki gihugu.






Ibitekerezo 0