Ibi yabigarutseho ku wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026, ubwo yakiraga abepiskopi ba Kiliziya Gatolika mu Burundi mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu ya Ntare Rushatsi.

Muri iyo nama, abepiskopi bagejeje kuri Perezida Ndayishimiye impungenge bafite ku bibazo byugarije igihugu, birimo ubukene, ibura ry’ifumbire mvaruganda, amadovize, ibikomoka kuri peteroli n’amashanyarazi adahagije.

Bagaragaje ko biteye impungenge kuba igihugu gikomeje guhura n’ikibazo cy’ibura ry’ifumbire mvaruganda kandi gifite uruganda ruyikora.

Mu gusubiza izi mpungenge, Perezida Ndayishimiye yavuze ko Abarundi bakwiye kumva ko igihugu cyabo gifite amateka atandukanye n’ay’ibindi bihugu, bityo bakirinda kugereranya urwego rw’iterambere ryacyo n’urw’ibihugu byagize igihe kirekire cy’amahoro.

Yagize ati “Abarundi bakwiye kumva ko twavuye kure, bakareka kugereranya urwego rw’iterambere ryacu n’urw’ibindi bihugu, kuko mu gihe byo byari bihugiye mu kwiyubaka no kwiteza imbere, twe Abarundi twari mu kwicana ndetse no gusenya na duke twari twaragezeho.”

Yatanze urugero rwa Tanzania, avuga ko icyo gihugu cyagize igihe kirekire kitabayemo intambara, bityo ko bidakwiye kugereranya iterambere ryacyo n'iry'u Burundi bwagiye bunyura mu bihe by'amakimbirane.

Ndayishimiye yavuze ko amateka igihugu cye cyanyuzemo akwiye gufasha abaturage kumva impamvu hari ibyo kitarageraho, aho guhora bagereranya imibereho yabo n’iy’abaturage b’ibindi bihugu.

Perezida Ndayishimiye yanagarutse ku kibazo cy’ubukungu bw’igihugu, avuga ko mu myaka yashize igice kinini cy’ingengo y’imari y’u Burundi cyaturukaga ku nkunga z’amahanga, ariko ko ubu izo nkunga zitakiboneka nk’uko byari bisanzwe.

Yasabye abaturage kongera imbaraga mu mirimo bakora, aho gutegereza ko amahanga ari yo azabazanira iterambere.

Ku kibazo cy’ibura ry’amadovize, yavuze ko hari abantu batekereza ko Leta ishobora gukemura icyo kibazo ikusanyije amafaranga yose ari mu gihugu, ikayajyana hanze kugura amadovize.

Yagize ati “Hari abatekereza ko kugira ngo amadovize aboneke, Leta ikwiye gukusanya amafaranga yose ari mu gihugu, ikayashyira mu bikoresho biyatwara, ikajya kugura amadovize.”

Yasobanuye ko igisubizo kirambye atari icyo, ahubwo ko u Burundi bukwiye kongera ibikorwa bibwinjiriza amadovize.

Muri ibyo bikorwa, yagaragaje ubuhinzi bw’ibihingwa byoherezwa mu mahanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’ubukerarugendo.

Ndayishimiye yavuze ko igihugu cye gifite umutungo kamere n’ikirere cyiza bishobora gukurura ba mukerarugendo, bityo bikabyazwa umusaruro mu kongera amafaranga y’amahanga yinjira mu gihugu.

Yashimangiye ko Abarundi bakwiye gukoresha ubwenge n’ubushobozi Imana yabahaye, bagahanga imirimo kandi bakongera umusaruro kugira ngo ubukungu bw’igihugu butere imbere.

Abepisikopi Gatolika bo mu Burundi bashyikirije Perezida Ndayishimiye ibibazo bikomeye babona byugarije u Burundi
Mu bibazo bamugejejeho harimo icy'ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ifumbire ihenze n'ubuke bw'amadovize
Ndayishimiye yavuze ko ubwo ibindi bihugu byiyubakaga, u Burundi bwari mu ntambara bityo ko bidakwiye kugereranywa