Kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2026, Ndayishimiye yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Padiri Nduwimana kandi ko yishimiye intambwe uyu musaseridoti yateye.
Ati “Nishimiye kuganira na Padiri Abel Nduwimana wafashe icyemezo yo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w'Igihugu mu matora ateganyijwe mu 2027. Iki ni ikimenyetso cyiza cya demokarasi mu Burundi.”
Diyosezi Nkuru ya Bujumbura yatangaje ko Padiri Nduwimana yafashe iki cyemezo ku giti cye kandi ko yabanje gusezera ku murimo w'Abihayimana kubera ko udashobora kubangikanywa n'ibikorwa bya politiki.
Yagize iti "Iki cyemezo yagifashe ku giti cye, ntaho gihuriye n'amahitamo ya Kiliziya."
Umuvugizi wa Diyosezi, Padiri Dieudonné Niyibizi, yasobanuye ko Abel Nduwimana yakoreraga ubupadiri i Bujumbura, ariko ko yabuvuyemo binyuze mu nzira yemewe na Kiliziya.
Ndayishimiye azaba ahagarariye ishyaka CNDD-FDD. Mu bandi bamaze gutangaza kandidatire harimo Gabriel Banzawitonde wa APDR, Abel Gashatsi wa UPRONA, Francis Rohero wa FPI, Gaspard Kobako wa AND Intadohoka na Valentin Kavakure wa FPN Imboneza.
Amashyaka 12 yatangaje ko azashyigikira Ndayishimiye muri aya matora. Ayo ni FNL, RADEBU, KAZE-FDD, MSP-INKINZO, PL, MPH, PIEBU, PRP, PMP, SANGWE-PADER, RPB na FROLINA.






Ibitekerezo 0