Nubwo gahunda nyayo y’ibiganiro itaratangazwa ku mugaragaro, amakuru ava mu karere agaragaza ko ku isonga hari ugushaka kongera guhuza Kinshasa na Nairobi bimaze hafi imyaka ibiri bifitanye umubano utifashe neza.

Umwuka mubi hagati y’impande zombi watangiye gufata indi ntera mu Ukuboza 2023, ubwo Corneille Nangaa yatangirizaga muri Nairobi ihuriro AFC. Kinshasa yahise ihamagaza Ambasaderi wayo muri Kenya, ishinja Nairobi guha urubuga abantu ifata nk’abarwanya ubutegetsi.

Ibintu byongeye gukomera mu Ukwakira 2025 ubwo Nairobi yakiraga inama yahuje abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, barimo Joseph Kabila. Kuva icyo gihe, umubano w’ibihugu byombi wakomeje kuba mubi ku buryo Kinshasa yanatinze kwakira Ambasaderi mushya Kenya yari yayohereje.

Kuba Faure Gnassingbé yitabira iyi nama si impanuka. Kuva mu 2025, umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wamuhaye inshingano zo guhuza RDC n’u Rwanda no gufasha mu gushakira igisubizo ikibazo cy’umutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo. 

AU iherutse kongera kumusaba gukomeza ibiganiro n’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari kugira ngo haboneke amahoro arambye, umubano wazambye uzahurwe.

Ibi biratuma ibiganiro bya Oyo birenga umubano wa Tshisekedi na Ruto, bigere ku buryo ibihugu byo mu karere byagira uruhare mu gukemura ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC.

Hari n’amakuru ataremezwa ku mugaragaro avuga ko Ruto ari we wasabye ko iyi nama iba. Biramutse ari byo, byaba bigaragaza ubushake bwa Nairobi bwo kongera kubaka umubano na Kinshasa nyuma y’imyaka ibiri y’umwuka mubi.

Sassou-N’Guesso na we si mushya muri uru rugendo. Tshisekedi yamusuye inshuro nyinshi muri uyu mwaka, ndetse bombi bahuriye i Oyo n’i Brazzaville mu biganiro byibanze ku bibazo by’akarere. Tshisekedi amufata nk’umuhuza yizera.

Ikindi kibazo gishobora kuganirwaho ni uruhare rwa Joseph Kabila n’umutwe wa FRN. Nairobi yabaye ahantu hakomeye mu bikorwa bya politiki by’abatavuga rumwe na Tshisekedi, bityo kuzahura umubano na Kenya bishobora no gufungura inzira nshya yo kuganira ku kibazo cya politiki n’umutekano muri RDC. 

Icyitezwe cyane i Oyo ni ukureba niba Tshisekedi na Ruto bashobora kongera kuvugana, kandi niba Afurika ishobora kubona indi nzira yo gukemura ikibazo cya RDC gikomeje kuba ingorabahizi.

Nguesso yamaze kugera i Oyo, ahabera ibiganiro