Iki cyemezo gikubiye mu Iteka rya Perezida ryatangajwe kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2026.

Iryo teka rigaragaza ko Ndarabishije yambuwe inshingano zo kuba umupolisi kubera “ibikorwa bya ruswa n’amakosa akomeye mu kubahiriza amabwiriza agenga itangwa rya pasiporo.”

Nubwo iryo teka ritanga impamvu y’iyirukanwa rye, ntirisobanura mu buryo burambuye ibikorwa bya ruswa ashinjwa n’umubare wa pasiporo byaba byaragizemo ingaruka.

Icyemezo cyafashwe nyuma yo gusuzuma dosiye ye y’imiyoborere n’imyitwarire, kandi gitangwa ku cyifuzo cya Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Iterambere ry’Abaturage n’Umutekano Rusange, Leonidas Ndaruzaniye.

Brig Gen Ndababishije yahoze ari Komiseri Mukuru wungirije w’urwego rw’u Burundi rushinzwe abinjira n’abasohoka. Yatawe muri yombi mu Ugushyingo 2026, azira amanyanga mu itangwa rya pasiporo, anahita yamburwa iyi nshingano.