Umuvugizi w'agateganyo w'igisirikare cya Uganda, Colonel Chris Magezi, yatangaje ko Elwelu yafatiwe mu Mujyi wa Soroti, nyuma y'iminsi ashakishwa akurikiranyweho ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano, cyane cyane mu gace ka Teso.
UPDF ivuga ko mu bikorwa byo kumushakisha hari hamaze gufatwa imbunda 15, imyambaro ya gisirikare ndetse n’imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa pickup, bivugwa ko byari bifitanye isano na we.
Col Magezi yavuze ko Elwelu azashyikirizwa inkiko kugira ngo akurikiranwe ku byaha ashinjwa.
Ifatwa rye rije nyuma y’iminsi Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, amushinja ku rubuga rwa X kuba inyuma y’ibikorwa byo kwigomeka.
Mu minsi ishize, Gen Muhoozi yavuze ko abasirikare barenga 20 bahoze bakorana na Elwelu batawe muri yombi, anatangaza ko bamutanzeho amakuru.
Umuryango wa Elwelu wo wahakanye ibyo birego, umugore we avuga ko umugabo we atigeze agira umugambi wo kwigomeka ku butegetsi bwa Uganda cyangwa gufata intwaro.
Elwelu yabaye Umugaba Mukuru Wungirije wa UPDF kuva mu 2021 kugeza mu 2024, aza gusezererwa mu gisirikare mu 2025.





Ibitekerezo 0