Minisitiri w’Intebe wa RDC, Judith Suminwa, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko umushinga w’ingengo y’imari ya 2027 tariki 29 n’iya 30 Ukwakira 2026.

Iyi ngengo y’imari izaba ari miliyari ibihumbi 56,93 z’amafaranga ya Congo, ni ukuvuga miliyari 24,8$. Yiyongereyeho hafi 12% ugereranyije n’iy’umwaka wa 2026 yavuguruwe.

Guverinoma yayise “ingengo y’imari y’ibikorwa n’ubusugire”, ikaba yubakiye ku nkingi esheshatu zirimo guteza imbere serivisi z’ibanze, umutekano, umurimo n’imibereho y’abaturage.

Serivisi z’ibanze ni zo zahawe amafaranga menshi, aho zagenewe miliyari 6,2 z’Amadolari, zikurikirwa n’umutekano no kurinda igihugu byagenewe miliyari 6,1 z’Amadolari. 

RDC yanateganyije miliyoni 62 z'Amadolari zizifashishwa mu gutegura ibiganiro by’Abanye-Congo bigamije amahoro, ubumwe, isanamitima ndetse no kongera kubaka Leta.

Hari kandi miliyoni 170 z'Amadolari zagenewe amatora, nubwo kugeza ubu hakiri urujijo ku gihe nyacyo azabera kuko Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko intambara yo mu burasirazuba niba itarahagarara, atazaba.

Mu gushaka amafaranga yo gushyira mu bikorwa iyi ngengo y’imari, Guverinoma ya RDC iteganya ko 82% by’amafaranga azava imbere mu gihugu.

Yanagaragaje ko ubukungu bushobora kuzamukaho 5,8% mu 2027, mu gihe igipimo cy’izamuka ry’ibiciro biteganyijwe ko kizagera kuri 6,4%.

Abadepite bo muri RDC bagaragaje ko ikibazo gikomeye kizaba ari ukureba niba aya mafaranga azakoreshwa mu byo yagenewe, basaba ko buri rwego rwubahiriza ingengo y’imari rwagenewe.

Miliyari 6,1 z'Amadolari zizashorwa mu nzego z'umutekano za RDC mu 2027