Nyuma yo kuva muri aka gace, umusirikare wa RDC yagize ati “Hashize iminsi itanu umwanzi arasa ibirindiro byacu, akoresheje drones zigaba ibitero. Uyu munsi, saa yine z’igitondo, twahavuye mu rwego rwo kurokora abasivile.”

Mu cyumweru gishize, ingabo za RDC zari zatangaje ko zafashe Kadezi mu mirwano yabaye ubwo abarwanyi ba FRN bageragezaga gukomeza ibirindiro byabo muri Komini Minembwe.

Ingabo za RDC zifatanyije n’iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo zimaze iminsi zigaba ibitero ku birindiro bya FRN ariko zigasubizwa inyuma.

Mu gitondo cyo ku wa 25 Ukwakira, zateye agace ka Kuwihene, ziragafata ariko bigeze mu masaha y’umugoroba, FRN yahasubiranye, zirahunga.

Umusirikare w'u Burundi yagize ati "Ejo hashize, abasirikare bongeye gufata Kuwihene mu masaa mbiri y'igitondo. Saa kumi, haje igitero gikomeye cya FRN, FARDC ikubita imbunda ku rutugu irahunga, abasirikare b'u Burundi bakurikiraho."

Col Fidèle Rugabo wo muri FRN yatangaje ko ingabo za RDC zanagabye igitero muri Rugezi na Gipimo, zihahurira n’igihombo gikomeye ariko ko uyu munsi zongeye  gutera muri Gipimo.