Iyi mirwano yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025, ubwo Wazalendo bageragezaga kwambura ingabo za RDC intwaro nyuma y’aho zihunze umujyi wa Uvira uri kugenzurwa n’ihuriro AFC/M23.

Umuturage wo mu gace ka Mongemonge kabereyemo iyi mirwano yavuze ati “Amasasu yari aturi hejuru. Ni Wazalendo yashakaga kwambura FARDC intwaro ariko ntibyakunze.”

Imirwano yamaze hafi isaha, ariko ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi n’amasomo mu mujyi wa Baraka, mu gihe hategerejwe ko ituze rigaruka.

Ingabo za RDC na Wazalendo byahunze umujyi wa Uvira ku mugoroba wa tariki ya 9 Ukuboza, mbere y’uko AFC/M23 iwinjirramo. Aba mbere bageze muri Baraka ku munsi wakurikiyeho, abandi bahungira mu Burundi.

Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo yemeza ko kugeza uyu munsi, ingabo za RDC zari zakwiye imishwaro zikomeje kugera muri Baraka, kandi ko hari n’iz’u Burundi zahungiyeyo.

Tariki ya 7 Ukuboza, ubwo abarwanyi ba AFC/M23 basatiraga santere ya Sange iri mu ntera ngufi ugana mu mujyi wa Uvira, Wazalendo na bwo barasanye n’ingabo za RDC, hapfa abantu 36 barimo abasivili.

Wazalendo na bwo yashakaga kwambura ingabo za RDC intwaro mu gihe zahungaga kugira ngo izifashishe mu gusubiza inyuma abarwanyi ba AFC/M23, ariko zo zirabyanga.

Umujyi wa Baraka wahungiyemo ingabo nyinshi za RDC na Wazalendo ubwo AFC/M23 yasatiraga umujyi wa Uvira
Umujyi wa Baraka wahungiyemo ingabo nyinshi za RDC na Wazalendo ubwo AFC/M23 yasatiraga umujyi wa Uvira
Abarwanyi ba AFC M23 bari mu mujyi wa Uvira, mu ntera y'ibilometero bibarirwa muri 80 ugana muri Baraka
Abarwanyi ba AFC M23 bari mu mujyi wa Uvira, mu ntera y'ibilometero bibarirwa muri 80 ugana muri Baraka