Mu ibaruwa yo ku wa 13 Ugushyingo 2026 Gen Maj Chico yandikiye Guverineri wa Kinshasa, yavuze ko ibikorwa by’ubucuruzi bikorerwa mu gace gaherereyemo ingoro y’Umukuru w’Igihugu bishobora guteza ikibazo cy’umutekano.

Uyu musirikare yibukije ko muri aka gace hari Ingoro y’Umukuru w’Igihugu, ibiro bikuru by’igisirikare, Minisiteri y’Ingabo n’ibiro bikuru bya Polisi y’igihugu.

Gen Maj Chico yavuze ko kuba ahantu nk’aha hakorerwa ibikorwa byinshi by’ubucuruzi, bigatuma hahora urujya n’uruza rw’abantu, bishobora kongera ibyago by’umutekano ku nzego z’igihugu zihakorera.

Ni muri urwo rwego yasabye ko supermarché ya S&K yimurwa byihutirwa, ndetse n’ibindi bikorwa byose by’ubucuruzi bikorerwa muri aka gace bikahavanwa.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana aho iyi supermarket ishobora kwimurirwa cyangwa igihe iki cyemezo gishobora gushyirwa mu bikorwa.

Gen Maj Chico Tshitambwe yagaragaje ko ibikorwa by'iyi supermarché bishobora kubangamira umutekano w'agace karimo ibiro by'Umukuru w'Igihugu