Amashusho yafashwe iyi nyubako ayigaragaza yose iridukira mu gice cyayo cyo munsi y’ubutaka. Abayirebaga bumvikana basakuza cyane.

Amakuru ya nyayo ku burebure bw’iyi nyubako ntaratangazwa. Ibitangazamakuru byo muri Kenya byatangaje ko yari ifite amagorofa ari hagati ya 13 na 18.

Abayikoreragamo barokotse, baba abafundi cyangwa ababafasha, bagaragara mu maso huzuye ivumbi, bisa n’aho inyubako yose yasenyutse bataragera kure yayo bahunga.

Hari uwagize ati “Ubwo namanukaga, nabonye inyubako isaduka. Byabaye ngombwa ko twiruka ariko itugeraho. Twakomeretse gake. Hari inshuti zanjye ntarabona.”

Umufundi witwa Joseph Kaula yatangaje ko akazi katangiye neza mu gitondo, bigeze mu masaa sita yumva urusaku ubwo yari mu igorofa rya gatanu, agiye kureba asanga ni bagenzi be bagerageza guhunga kuko yari igiye kugwa.

Kaula yagize ati “Abafundi bagenzi bacu, hari babiri cyangwa batatu tutazi niba bariho cyangwa batakiriho. Ariko abenshi twarokotse.”

Undi yavuze ko abakoreraga mu gice cyo munsi y’ubutaka cy’iyi nyubako bashobora kuba batamenye ko igiye gusenyuka, ibituma akeka ko hari abapfiriyemo.

Ku bakoreraga mu magorofa yo hejuru cyane, abarokotse bagaragaje ko byabagoye kugera hasi ngo bahunge kuko yasenyutse hashize iminota nka 10 ibimenyetso bitangiye kugaragara.

Abakora mu nzego z’umutekano n’ubutabazi nk’umuryango Croix Rouge bageze ahabereye ibi byago kugira ngo batabare abaheze muri iyi nyubako baba batahasize ubuzima.

Urwego rwa Nairobi rushinzwe ubutabazi rwagize ruti “Imashini zoherejweyo kugira ngo zifashe mu gukuraho ibyasenyutse, byorohe kugera ku bashobora kuba bazize impanuka.”

Kubera ko hari abaturage benshi bari bashungereye, bafite amatsiko yo kumenya uko iyi nyubako yasenyutse cyangwa niba hari abarokotse, abapolisi babirukanye bakoresheje imyuka iryana mu maso.

Umuyobozi wa Polisi i Nairobi, Issa Mohamed, yatangaje ko mu gihe abashinzwe ubutabazi bari gukora ibishoboka ngo barebe ko hari abo barokora, imibare y’ibyangiritse itaraboneka.

Iyi nyubako yose yasenyutse bamwe batarayivamo
Abarokotse bavuga ko abapfuye bashobora kuba ari bake