Mackenzie wayoboraga idini rya Good News International Ministries ashinjwa kuba yarigishije abayoboke be ko bagomba kwiyicisha inzara kugira ngo “bahure na Yesu”, ndetse imyigishirize ye ikabuza abana kujya ku ishuri no gukoresha imiti kuko yayitaga “ikibi”.

We n’abo bareganwa bahakana ibyaha by’ubwicanyi, bavuga ko nta muntu wahatiwe gupfa. 

Dosiye y'Ubushinjacyaha igizwe n’amapaji 298 igaragaza ko mu bantu 448 Mackenzie n’abamufashaga bashinjwa kwica muri uru rubanza, 191 ari abana. 

Muri raporo yo muri Werurwe 2024, Komisiyo ya Kenya ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu (KNCHR) yatangaje ko abantu barenga 600 baburiwe irengero, ibihuza na dosiye ya Shakahola.

Ntihamenyekanye ba nyir’imirambo myinshi kubera ko yari yarangiritse cyane. Iperereza ryagaragaje ko bamwe bapfuye bishwe n’inzara, abandi baranigwa cyangwa barakubitwa kugeza bapfuye.

Abataburuye imirambo bavuze ko hari ibyobo byabonetsemo imirambo myinshi irundanyije, irimo iy’abana bato cyane. Umwe muri bo yavuze ko hari igihe babonye imibiri y’abana 12 itondekanyije mu cyobo kimwe.

Mackenzie yashinze Good News International Ministries mu 2003. Mu myaka 16 yakurikiyeho, iri torero ryaragutse rigira abayoboke ibihumbi mu bice bitandukanye bya Kenya.

Ryakoreshaga televiziyo yitwa Times TV mu gukwirakwiza inyigisho ze. Mu byo yigishaga harimo kuvuga ko amashuri ari “ikibi”, ubuvuzi bugezweho bukaba bunyuranyije n’imyemerere, naho indangamuntu z’ikoranabuhanga zikaba “ikimenyetso cya Sekibi”.

Mu 2019, urusengero rukuru rwa Mackenzie rwarafunzwe, yimukira mu ishyamba rya Shakahola, ashishikariza abayoboke kumukurikira. 

Abantu bari aho babaga mu nzu z’ibyondo zitatanye mu ishyamba, bagahagarika kurya iminsi myinshi cyangwa bakarya bike cyane. Byageze muri Werurwe 2023, abantu amagana baramaze gupfa. 

Mackenzie n’abo bareganwa bashinjwa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba, gukwirakwiza ingengabitekerezo ikabije no kubuza abana uburenganzira bwo kwiga.

Uwahoze ashinzwe umutekano we, Enos Amanya Ngala, yabanje kureganwa na bo ariko aza kugirana amasezerano n’Ubushinjacyaha, ahinduka umutangabuhamya wabwo, ashinja uyu muvugabutumwa.

Nubwo bamwe mu bahoze ari abayoboke ba Mackenzie bakomeje kumufata nk’umuntu mwiza, hari n’abamushinja mu buryo butaziguye. Umuhungu we, Dan Paul Mackenzie, yavuze ko se yari umuyobozi abantu bareberagaho, bityo ko akwiye kubazwa ubwicanyi bwabaye.

Paul Mackenzie ashinjwa kwica abantu barenga 440 ariko we avuga ko nta we yahatiye kwiyicisha inzara

Mu ishyamba rya Shakahola hataburuwe imirambo myinshi y'abahoze ari abayoboke ba Paul Mackenzie
Ibikorwa byo gushakisha abapfiriye mu ishyamba rya Shakahola byamaze igihe kinini