Girukwishaka yemejwe mu nama idasanzwe ya CNL yabereye i Bujumbura ku wa 15 Ugushyingo 2026, aba umukandida wa munani umaze gutangazwa mu Burundi.

CNL ni rimwe mu mashyaka yigeze kugira imbaraga zikomeye mu ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi. 

Ryemewe n’amategeko ku wa 14 Gashyantare 2019, riyobowe na Agathon Rwasa wari umaze igihe ari umwe mu banyapolitiki bakomeye batavuga rumwe na CNDD-FDD.

Mu matora yo mu 2020, CNL yari ihagarariwe na Rwasa, iza ku mwanya wa kabiri inyuma ya CNDD-FDD ya Évariste Ndayishimiye.

Mu 2023 iri shyaka ryatutumbyemo amakimbirane akomeye. Bamwe mu bari abayobozi baryo bashinjaga Rwasa kutubahiriza amategeko arigenga n’imikorere y’inzego zaryo, mu gihe we n'abamushyigikiye bavugaga ko hari umugambi wo kumwambura ishyaka.

Ku wa 10 Werurwe 2024, i Ngozi habereye inama idasanzwe ya CNL, itaritabiriwe kandi ntiyemerwa na Rwasa. Ni yo yemerejwemo Nestor Girukwishaka nk’umuyobozi mushya.

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere y’u Burundi yemeje ibyavuye muri iyi nama ku wa 18 Werurwe 2024.

Rwasa n’abamushyigikiye bakomeje kwamagana uruhande Leta y’u Burundi yafashe, bavuga ko iyi nama yarenze ku mategeko ya CNL.

Ikibazo cyageze no mu nkiko, ariko muri Kanama 2026 Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro ikirego cy’uruhande rwa Rwasa kubera uburyo cyari cyatanzwemo.

Girukwishaka azahatana na Ndayishimiye wa CNDD-FDD, Gabriel Banzawitonde wa APDR, Abel Gashatsi wa UPRONA, Francis Rohero wa FPI, Gaspard Kobako wa AND Intadohoka, Valentin Kavakure wa FPN Imboneza na Padiri Abel Nduwimana wigenga.

Abifuza guhatanira uwo mwanya bafite kugeza ku wa 22 Ugushyingo 2026 ngo babe batanze kandidatire zabo muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, CENI.

Agathon Rwasa yambuwe ishyaka CNL, ajya mu nkiko ariko aratsindwa
Nestor Girukwishaka ni we uzahagararira CNL mu matora y'Umukuru w'Igihugu