Aya makuru yatangajwe n’Umuvugizi wungirije wa AFC/M23, Dr. Oscar Balinda ku wa 11 Ukuboza 2025, nyuma y’aho abarwanyi b’iri huriro bafashe umujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Dr. Balinda yagize ati "Ubutumire bwaraje, bwatugezeho, ubu abacu bafashe indege bagiye, dukomeze turangiza ya mahame shingiro atandatu asigaye, ariko dushyiremo n’ubushake bukomeye kugira ngo buri hame turishyire mu bikorwa, tugere ku mahoro arambye mu gihugu cyacu cya Congo no mu karere.”

Intumwa za AFC/M23 zageze i Doha mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Ukuboza, aho biteganyijwe ko zizahurira n'iza Leta ya RDC mu biganiro bizakomeza kuyoborwa n'umuhuza, Leta ya Qatar.

Tariki ya 15 Ugushyingo, AFC/M23 na Leta ya RDC byashyize umukono ku mahame shingiro umunani arimo gushyigikira ibikorwa by’ubutabazi, gusubiza ubutegetsi bwa Leta mu bice byose by’igihugu, gushyiraho ingamba z’umutekano z’agateganyo, gucyura impunzi, kuzahura ubukungu no gushyiraho komisiyo yo kwimakaza ukuri, ubwiyunge n’ubutabera.

Ihame ryo guhagarika imirwano burundu no kugenzura uko byubahirizwa n’iryo guhererekanya imfungwa yari yaremejwe mbere ya tariki ya 15 Ugushyingo ariko ntaratangira kubahirizwa.

Dr. Balinda yatangaje ko mu gihe Leta ya RDC yatangira kubahiriza ihame ryo guhagarika imirwano, ikanarekura zimwe mu mfungwa 700 AFC/M23 yifuza, icyizere cy'uko andi mahame yatanga umusaruro cyaba kibonetse.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki ya 10 Ukuboza, Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe ibikorwa bya politiki, dipolomasi n’imiyoborere, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko intumwa z’iri huriro nizisubira i Doha, zizagaragaza uko Leta ya RDC ikomeje kurenga ku masezerano y'agahenge.

Intumwa za AFC/M23 zagiye kuganira n'iza Leta ya RDC ku mahame shingiro yashyizweho umukono tariki ya 15 Ugushyingo
Intumwa za AFC/M23 zagiye kuganira n'iza Leta ya RDC ku mahame shingiro yashyizweho umukono tariki ya 15 Ugushyingo