Kuri uyu wa 10 Ukwakira 2026, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko izi ngabo zirimo iza RDC, FDLR, imitwe ya Maï-Maï, abacanshuro b’abanyamahanga ndetse n’abasirikare b’u Burundi.
Kanyuka yavuze ko ahagana saa yine z’ijoro ryo ku wa 9 Ukwakira 2026, izi ngabo zagabye ibitero by’indege zitagira abapilote, zirasa mu mudugudu wa Point Zéro no mu bice biwukikije.
Yavuze ko ahagana saa saba z’ijoro ryo ku wa 9 rishyira ku wa 10 Ukwakira, ibitero nk’ibyo byagabwe muri Rugezi no mu bice bihakikije, na ho muri Minembwe.
Kanyuka yatangaje ko ibi bitero byagabwe mu duce dutuwe n’abaturage byateje impfu, benshi barahunga ndetse byongera ubukana bw’ikibazo cy’ubutabazi kimaze igihe muri iki gice.
Ati "Gukomeza kugaba ibi bitero mu duce dutuwe n’abaturage byatwaye ubuzima bw’abantu, abaturage bahunga ku bwinshi ndetse byarushijeho gukaza ikibazo cy’ubutabazi gisanzwe giteye inkeke."
AFC/M23 isanzwe igenzura ibi bice ifatanyije n’umutwe wa MRDP Twirwaneho ntiratangaza umubare w’abiciwe muri ibi bitero, abakomeretse cyangwa abaturage bamaze kuva mu byabo.






Ibitekerezo 0