Uwo muriro ukaba ukaba ushobora gucana amatara arindwi icyarimwe. Electric eel yifashisha uyu muriro w’amashanyarazi mu guhiga no kwitabara mu gihe hagize ikiyataka. Ibyo ibishobozwa n’uturemangingo twitwa electrocytes tuba ku rutirigongo rwayo.
Utwo turemangingo dutuma ibasha kumenya aho umuhigo uherereye no gukora amashanyarazi, kandi ikaba yayohereza mu cyerekezo ishatse. Iyo electric eel ibonye umuhigo, ihita iwukubita amashanyarazi ikawusamira hejuru.
Electric eel yakuze iba ifite uburebure bwa metero ebyiri n’igice hamwe n’ibilo bigera kuri 20. Izi fi zikunze kuba mu migezi no mazi arimo ibyondo.
Inyamaswa hafi ya zose zo mu mazi zirazitinya kandi n’abantu bazi ko bagomba kuzigendera kure. Kugira ngo ukore kuri iyi fi, uba ugomba kwambara udupfukantoki twa pulasitiki.
Nubwo gukoza urutoki kuri electric eel bidateje akaga cyane, uramutse ukomeje kuyifata mu kiganza cyangwa ikakwizingiraho, ishobora kugubita amashanyarazi yaguhitana, dore ko n’ubundi zikunze gukoresha tekiniki yo gusimbuka zikizingira ku muhigo.
Igiteje akaga kurushaho, ni uko amashanyarazi yayo atuma umuntu aba ‘paralysie’ akaba yakwikubita mu mazi akicwa no kurohama.
Electric eel z’ingabo zibaho imyaka iri hagati y’icumi na 15, mu gihe ingore zishobora kugeza imyaka 22.






Ibitekerezo 0