Iki cyemezo cyafashwe na Minisitiri w’Ubutabera, Guillaume Ngefa, mu gihe ubuzima bw’abafungiwe muri iyi gereza bukomeje kuzamba bitewe n’ingaruka z’ubucucike bukabije.

Umuhuzabikorwa w’umushinga wo gukurikirana ibibazo by’imfungwa mu muryango w’abanyamategeko batagira umupaka, i Kinshasa, Mia Tshimanga, yavuze ko iyi gereza imaze imyaka irenga 70 yubatswe kandi ko ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1500 gusa.

Ati “Gereza ya Makala yubatswe mu myaka irenga 70 ishize kugira ngo yakire imfungwa 1500. Mu myaka 10 ishize, yari ifite imfungwa hafi 10.000, kandi icyo gihe byari bimaze kugaragara nk’ikintu kidashoboka. Ubu hari imfungwa zirenga 16.000, ni ukuvuga umubare urenga 1000% by’ubushobozi yari yaragenewe.”

Ikindi kibazo gikomeye ni uko umubare munini w’abafungiwe muri iyi gereza bataracirwa imanza.

Tshimanga yavuze ko mu bantu barenga 16.000 bari muri Makala, abarenga 70% bafunzwe by’agateganyo bategereje kuburanishwa.

Ati “Muri aba bantu 16.000 bafunzwe, abarenga 70% bari hano mu rwego rw’ifungwa ry’agateganyo. Ni ukuvuga ko bataracirwa imanza kandi abenshi bari mu bihe by’ifungwa rinyuranyije n’amategeko, ndetse bamwe bakurikiranyweho ibyaha byoroheje.”

Yagaragaje ko icyemezo cya Guverinoma cyo guhagarika kwakira imfungwa nshya muri Makala ari intambwe nziza, ariko ko kidahagije mu gihe hatafatwa izindi ngamba zikemura ikibazo mu buryo burambye.

Ati “Iki cyemezo ni intambwe ya mbere, kandi dukwiye gushima ko Guverinoma yemeye ko ikibazo gihari. Ariko kugarukira kuri iyi ntambwe ya mbere gusa, nta zindi ngamba ziyikurikira, bishobora gutuma ikibazo cyimurirwa ahandi, cyane cyane mu byumba byo gufungiramo abantu kuri za sitasiyo za Polisi.”

Impungenge ni uko mu gihe Makala itakiriye abandi bantu, abafatwa bashobora gukomeza gufungirwa kuri za sitasiyo za Polisi igihe kirekire, na zo zikazagera aho zigira ubucucike bukabije.

Ikibazo cya Makala cyongeye kuvugwa cyane nyuma y'imvururu zabaye muri Nzeri 2024, ubwo habaga igerageza ryo gutoroka. Icyo gihe abantu barenga 120 barapfuye, abandi benshi barakomereka, kandi imfungwa nyinshi z’abagore zirasambanywa.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’imfungwa isaba ko Leta ya RDC yafata izindi ngamba zirimo kwihutisha imanza z’abafunzwe by’agateganyo no gushakira umuti ikibazo cy’ubucucike bukabije mu magereza.

Gereza ya Makala ifungiwemo abarenga ibihumbi 16 kandi ifite ubushobozi bwo kubamo 1500