Dr. Besigye ari gukurikiranwa n’ubutabera bwa Uganda kuva mu Ukuboza 2024 ubwo yafatirwaga muri Kenya, akekwaho gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Museveni.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ni umwe mu bagaragaje ko Dr. Besigye agomba gukomeza gufungwa, akazabazwa iby’uyu mugambi, byaba ngombwa akanabiryozwa.
Gen Muhoozi kandi yanashyigikiye ko Dr. Besigye aburanishwa n’urukiko rwa gisirikare nubwo ari umusivili, hashingiwe ku kuba ibyo akurikiranyweho bifitanye isano n’umutekano, bamwe babishimangira bavuga ko yabaye umusirikare ufite ipeti rya Colonel.
Ubwo Gen (Rtd) Saleh yaganiraga n’abahagarariye ishyaka NRM mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda mu Karere ka Nakaseke ku wa 30 Ukwakira 2026, yavuze ko ubutumwa Gen Muhoozi yashyize kuri X ku wa 25 Kanama avuga ko ari we wakemura ikibazo cya Dr. Besigye ari bwo bwatumye akangukira kugikurikirana.
Saleh wubahwa cyane na Gen Muhoozi nka se wabo, yagize ati “Yaravuze ngo ikibazo cya Kizza Besigye ni icyanjye. Ntiyari azi ko ampaye amahirwe akomeye cyane kubera politiki nari narahagaritse kuvugana na Kizaa Besigye burundu.”
Yasobanuye ko yabajije Gen Muhoozi niba yari akomeje ubwo yatangazaga ubu butumwa, amusubiza ko akomeje. Yavuze ko ubwo ari bwo yinjiye mu kibazo, ajyana Dr. Besigye mu bitaro bya JCRC (Joint Clinical Research Centre) biri mu bikomeye muri Uganda.
Ati “Icyakurikiyeho nticyari gisanzwe kuri njye. Ubwo najyaga ku bitaro, nasanze inshuti yanjye igiye gupfa. Muri gereza! Icya mbere nakoze ni ukumukura muri gereza, mujyana mu ivuriro rikwiye. Igitanda aryamyeho ni cyo naryamaho mbaye ndembye.”
Saleh ntakiri mu ngabo za Uganda kuko yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru. Icyakoze, ni umuhuzabikorwa w’urwego rw’igisirikare rushinzwe ibikorwa by’iterambere, rwibanda ku bikorwa bya gisivili.
Yabwiye abanyapolitiki bo muri NRM ko bakwiye kwirinda politiki y'ubuhezanguni, aca amarenga ko nubwo atari guhuza Dr. Besigye n'ubutegetsi kugira ngo ikibazo cye gikemuke, mu gihe kiri imbere ashobora kuzashaka uburyo cyakemuka.






Ibitekerezo 0