Nyuma y'inama yahuje abayobozi ba FRN n'imiryango y'ubutabazi kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2026, Visi Perezida wayo, Corneille Nangaa, yavuze ko uyu mutwe wamaze kugeza ikibazo cya Minembwe ku bahuza mu biganiro bya Doha no ku miryango ikora ibikorwa by’ubutabazi, usaba ko hashakwa uburyo bwihuse bwo kugeza ibiribwa n’imiti ku baturage.
Nangaa yavuze ko Minembwe imaze igihe iri mu kato gaterwa n’ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, byatumye amasoko afungwa, kubona ibicuruzwa by’ibanze birimo umunyu, amavuta n’amasabune biragorana.
Uyu mutwe wasabye imiryango y’ubutabazi kongera kohereza imodoka z’imfashanyo mu misozi miremire ya Minembwe. Mu gihe inzira zo ku butaka zaba zidashoboka, yasabye ko hakoreshwa indege nto zishobora kugwa ku kibuga cya Minembwe cyangwa imfashanyo zikamanurwa mu kirere.
Nangaa yavuze ko FRN yiteguye gutanga umutekano ukenewe kugira ngo iyo nzira y’ubutabazi ikoreshwe.
FRN ishinja ingabo za RDC, iz’u Burundi, FDLR n’imitwe ya Wazalendo kugira uruhare mu guhungabanya umutekano wa Minembwe, binyuze mu bitero byinshi bikomeje kuhagaba no mu nkengero zaho.
Tariki ya 3 Ugushyingo, uyu mutwe wamenyesheje Umuyobozi w’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO), James Swan, ko Minembwe ibura ibiribwa n’imiti, usaba ko ikibazo kigezwa kuri uyu muryango.
FRN yavuze ko ikomeje gushyigikira ibiganiro bya Doha, kandi ko idashaka kugera ku rwego yumva ko igomba gukoresha “ubundi buryo” kugira ngo inzira zijya i Minembwe zifungurwe.
Nangaa ati “Ikigaragara ni uko abantu nibakomeza gupfa, bizaba ari uburyo bwo kuduhatira gukora ibikenewe kugira ngo izi nzira zifungurwe. Ubushobozi bwacu bwo gukora ibikorwa bya gisirikare n’ubwa tekiniki buracyahari.”
Yakomeje ati “Ntabwo tuzakomeza kurebera abagore n’abana bicwa n’inzara. Tugeze ku rugero rutuma tuvuga tuti ‘oya’, tugomba kugira icyo dukora.”
FRN yasabye Leta ya RDC kubahiriza amasezerano y’agahenge yasinyiwe i Doha no korohereza ibikorwa by’ubutabazi.







Ibitekerezo 0