Colonel Fidèle Rugabo wo muri FRN yatangaje ko iki gitero cyagabwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2026.
Yagize ati “Igitero gishya cyagabwe muri iki gitondo n’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa na Gitega ku nzira ya Kuwamabuye-Kabanju cyasubijwe inyuma kandi zatsinzwe n’ingabo zacu.”
Ku wa 26 Ukwakira, Col Rugabo yatangaje ko abarwanyi b’uyu mutwe bari bafashe ibi bice nyuma y’imirwano yabereye ku nzira ihuza Rugezi na Kabanju. Nyuma FRN yasobanuye ko yari igeze mu bilometero bitatu uvuye i Kabanju.
Col Rugabo kandi yavuze ko ingabo za Leta ya RDC n’imitwe bikorana irimo iy’u Burundi byaraye birashe ibisasu muri Point Zéro n’i Rugezi.
FRN yatangaje ko ibi bitero byagabwe ahatuwe n’abasivili, igaragaza ko binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga arengera abantu mu gihe cy’intambara.
Col Rugabo yavuze ko abarwanyi ba FRN bakomeje kuba maso kandi biteguye kurinda ibice bagenzura n’abaturage babirimo.





Ibitekerezo 0