Umuvugizi wa FRN, Lawrence Kanyuka, yatangaje kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2026 ko abarwanyi b’uyu mutwe ukomeje urugamba rwo ku butaka nyuma y’ibitero byagabwe n’ingabo za Leta ya RDC.

Kanyuka yagize ati “Ingabo zacu ziri ku rugamba kandi zikomeje ibikorwa bigamije kurinda abaturage. Ziri gukora iyi nshingano zifite ubushake, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga.”

FRN yavuze ko uyu munsi agace ka Nyamarhege, Lulaba na Chulwe two muri Segiteri ya Nzibira muri Teritwari ya Walungu ndetse na Kasika twagabweho ibitero.

Uyu mutwe uvuga ko ibi bitero byifashishije drones z’intambara, indege z’intambara, intwaro ziremereye n’ingabo zirwanira ku butaka.