Ibi bikubiye mu itangazo FRN yashyize hanze ku wa 4 Ugushyingo 2026, ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wayo, Lawrence Kanyuka.

FRN yatangaje ko amakuru ayihuza n’umugambi wo kwerekeza Uvira adafite ishingiro, ishinja ubutegetsi bwa RDC kuyakwirakwiza mu rwego rwo kuyobya abaturage n'umuryango mpuzamahanga kugira ngo ibitero ingabo zabwo zikomeje kugaba byirengagizwe.

Yagize iti “FRN iramenyesha Abanye-Congo n’umuryango mpuzamahanga ko idafite umugambi cyangwa inyungu mu kwerekeza Uvira.”

Iri tangazo rije mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu Kibaya cya Ruzizi, by’umwihariko mu duce twa Katogota na Lubarika, aho mu minsi ishize humvikanye urusaku rw’amasasu menshi.

FRN ishinja ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, zirimo FARDC, FDLR, Wazalendo, abacanshuro n’ingabo z’u Burundi, kugaba ibitero ku birindiro byayo no mu duce dutuwe n’abaturage.

Yavuze ko mu mezi arenga abiri ashize hakoreshejwe indege zitagira abapilote, indege z’intambara, imbunda zirasa kure n’ingabo zirwanira ku butaka mu duce dutandukanye twa Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru.

Mu duce FRN ivuga ko twagabweho ibitero harimo Minembwe, Katogota, Lubarika, Kaziba, Kasika, Shabunda, Bunyakiri, Kalongi, Remeka, Masisi na Walikale.

Nubwo yahakanye umugambi wo gufata Uvira, FRN yavuze ko itazakomeza kurebera mu gihe ibitero bikomeje.

Uyu mutwe watangaje ko ukomeje gushyigikira inzira y’amahoro ya Doha, ariko ko ufite uburenganzira bwo gufata ingamba zose zikenew  mu kurinda ibice igenzura n’abaturage babituyemo.

Abarwanyi ba FRN baheruka mu Mujyi wa Uvira muri Mutarama 2026. Bahavuye hashize ukwezi bahagenzura, bagaragaza ko babitewe n'uko bashaka ko ibiganiro by'amahoro bikomeza nta nkomyi.

Umutwe wa FRN watangaje ko udafite umugambi wo gufata Umujyi wa Uvira