Abarwanyi ba FRN binjiye muri Bulambika ku gicamunsi cya tariki ya 8 Ugushyingo 2026, nta mirwano ikomeye ihabereye nyuma y’uko ingabo za Leta ya RDC n’imitwe bikorana bisubiye inyuma.

Bulambika ifashwe nyuma y’umunsi umwe FRN ifashe Bitale na Kalonge, mu gihe andi makuru yemeje kwamaze ko uyu mutwe wamaze kugera no mu tundi duce twa Bunyakiri turimo Karambi.

Andi makuru yemejwe ahamya ko ku wa 8 Ugushyingo, abarwanyi ba FRN bamaze kwinjira muri Santere ya Bunyakiri nyuma y’imirwano ikomeye yabahanganishije n’ingabo za Leta ya RDC.

Komini ya Hombo-Sud iri imbere kuri uyu muhanda. Abarwanyi ba FRN nibakomeza urugamba bakoresheje uyu muhanda, bashobora kuyifata vuba.

Imirwano yo muri Kalehe yanatumye abaturage benshi bava mu byabo, bamwe berekeza i Hombo, abandi bahungira mu bice bya Pariki ya Kahuzi-Biega. Yanakomye mu nkokora ingendo zo mu muhanda wa RN3 uhuza Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.