Ku gicamunsi cyo ku wa 25 Ukwakira 2026, Col Fidèle Rugabo uri mu bofisiye bakuru ba FRN yatangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryagabye igitero mu cyerekezo cya Kuwihene, Nyakirango na Rugomero.
Col Rugabo yasobanuye ko ku wa 24 Ukwakira, zari zagabye igitero muri Rugezi ariko “zikubitwa nabi”, ubwo zongeraga gutera Gipimo na bwo zihahurira n’igihombo gikomeye.
Uyu murwanyi yatangaje ko ku wa 25 Ukwakira, abo mu ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC bagabye igitero gikomeye muri Rugezi, ariko ko basubijwe inyuma, bahura n’igihombo gikomeye.
Ubutumwa yatangaje kuri uyu wa 26 Ukwakira bugira buti “Ejo, umwanzi yagabye igitero gikomeye muri Rugezi. Ingabo zacu zagisubije inyuma, ahura n’igihombo gikomeye.”
Col Rugabo yatangaje ko uwo munsi na bwo abo mu ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC bagabye igitero muri Gipimo, FRN ibasubiza inyuma ariko ko kuri uyu wa 26 Ukwakira bongeye kuhatera.
Kivu y’Amajyepfo imaze iminsi iberamo imirwano ikomeye, ihanganishije FRN n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC. Buri ruhande rushaka kwagura ibirindiro.





Ibitekerezo 0