Iyi mirwano yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Ukwakira 2026, iri kubera mu bice bitandukanye byo muri Gurupoma ya Itara-Luvungi muri Uvira no muri Teritwari ya Walungu.
Ibice byo muri Sheferi ya Kaziba muri Teritwari ya Walungu birimo Mitimbili, Muhumba na Mwera na byo byabereyemo imirwano kuva mu gitondo.
Umuturage uri muri Santere ya Kaziba yatangaje ko bari kumvira urusaku rw’amasasu mu bice bitari kure cyane.
Ati “Imirwano yatangiriye muri Mitimbili no mu nkengero zaho ahagana saa kumi n’ebyiri. Hano muri Santere ya Kaziba, turi kumva urusaku rw’amasasu ahatari kure.”
Abarwanyi ba FRN bashakaga gufata Munanira, Nshondo na Ndengereka, mu gihe ingabo za RDC n’imitwe byifatanyije irimo Wazalendo byashakaga gufata bice birimo Kamanyola.
Ku gicamunsi, abarwanyi ba FRN bambuye ingabo za RDC ibice birimo Munanira na Bideka muri Uvira ariko imirwano yakomereje muri Kivu y’Amajyepfo.
Urugamba rwahinduye isura kuva ubwo FRN yashingwaga tariki ya 13 Ukwakira 2026, isimbuye AFC yari imaze hafi imyaka itatu.
Amakuru ava mu burasirazuba bwa RDC avuga ko FRN iyobowe na Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki gihugu ishaka gufata ibice by’ingenzi muri Kivu y’Amajyepfo mbere yo gukomereza i Kalemie mu Ntara ya Tanganyika.



Ibitekerezo 0