Ibyo biganiro byateguwe n’umuryango Martti Ahtisaari Peace Foundation uzwi nka CMI, ukora ibijyanye n’ubuhuza no gukemura amakimbirane, wigeze no kugira uruhare mu gukemura ibibazo bya politiki byavutse mu Burundi mu 2015.
Mu Nzeri 2026, itsinda ry’Abanye-Congo ryamaze iminsi itatu i Helsinki. Ku ruhande rw’ubutegetsi hari Visi Perezida wa mbere w’Inteko Ishinga Amategeko, Colette Lukamata Nkulu wo mu ishyaka UDPS, Roger Abotome Bekabisya wo muri UNC na Pierre Célestin Mbodina wo muri MLC.
Ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi hari Jean-Marc Kabund, Olivier Kamitatu, José Makila, Francine Muyumba, Claudel Lubaya na Jean-Pierre Muongo. Vital Kamerhe, Aimé Boji Sangara na Matata Ponyo Mapon bari batumiwe ariko ntibagiyeyo.
Urugendo rwatangajwe nk’uruzinduko rwo gusangira ubumenyi, abarugiyemo bagaragaza ko baganiriye ku miyoborere n'ibindi. Bahuye n’abayobozi bo mu biro bya Perezida wa Finlande, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Inteko Ishinga Amategeko.
Icyakora, intego nyamukuru yari ugushyiraho uburyo bworoheje bwo gutuma impande zihanganye muri RDC zongera kuganira.
Umwe mu bitabiriye yabwiye Jeune Afrique ko habaye ibihe bya nyabyo byo kwisanzura no guseka nubwo ibiganiro byanabayemo impaka zikomeye ku Itegeko Nshinga, ibiganiro bya politiki n’ahazaza h’ubutegetsi bwa Tshisekedi.
CMI ntitangaza raporo kuri ibi biganiro ariko amakuru agaragaza ko iyi gahunda ishobora gukomeza. Umwe mu bayitabiriye yavuze ko iki ari icyiciro cya mbere.
Ibi bibaye mu gihe RDC isanzwe iri mu zindi nzira z’ubuhuza zirimo iza Doha, Washington n’iy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. CMI ivuga ko idashaka ko gahunda yayo ifatwa nk’isimburwa izisanzwe.






Ibitekerezo 0