Mutamba ufunzwe azira icyaha cyo kunyereza umutungo w’igihugu yari asanzwe yibasira inzego z’ubutabera, cyane cyane Ubushinjacyaha, azishinga kurenganya Abanye-Congo no kwegezayo abatemeranya n’imikorere yazo.
Ubutumwa Mutamba yandikiye muri gereza tariki ya 28 Ukwakira 2026 buvuga ko i Kinshasa heze ibikorwa byo guheza abantu mu rwego rwa politiki, kwandagaza ndetse no gukoresha ubutabera mu gukandamiza abantu.
Yagize ati “I Kinshasa, ibikorwa byo guheza bamwe muri politiki, kwandagaza, gukoresha ubutabera mu nyungu za politiki no kubuza abantu ubwisanzure, bikomeje kurushaho gucamo Abanye-Congo ibice, mu gihe ububwe bwabo ari bwo bwakagombye kuba imbaraga zacu za mbere.”
Mutamba yavuze ko mu gihe umutekano uri kuzamba mu burasirazuba bwa RDC, ubutegetsi bwa Kinshasa bwakabaye bukora ibishoboka kugira ngo Abanye-Congo bunge ubumwe ariko ko ibyo butabyitayeho.
Ati “Aho gushyira hamwe Abanye-Congo, turi kubona ukwicamo ibice muri politiki gufata intera, bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bafungwa, ubutabera bugakoreshwa mu nyungu za bamwe.”
Mutamba atanze ubu butumwa mu gihe abashyigikiye ubutegetsi bwa RDC n’abatavuga rumwe na bwo batumvikana ku mugambi wo guhindura Itegeko Nshinga, aho Tshisekedi ashaka kuyobora igihugu muri manda ya gatatu.






Ibitekerezo 0