Itangazo ryashyizwe hanze n’Umuyobozi w’iri shyaka, Nkurunziza Patrick, rivuga ko abagize inama nkuru yaryo basanze uburyo aya matora ari gutegurwa burimo ibibazo byinshi, ibica amarenga ko ibizayavamo ntaho bizaba bitandukaniye n’ibyo mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’inzego z’ibanze yabaye mu 2025.

Uyu muyobozi yatangaje ko amatora yo mu mwaka ushize yegukanywe gusa n’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi yaranzwe n’ubujura bukomeye cyane kandi ko ibiganiro Sahwanya FRODEBU yagiranye n’inzego zitandukanye bitahiyaye icyizere cy’uko hari ibizakosorwa.

Nkurunziza yagaragaje ko igihugu kirimo ibibazo bibangamiye ubuzima bw’abaturage, ibyatumye Sahwanya FRODEBU ifata icyemezo cyo kutajya mu matora ibona ko ntaho atandukaniye n’ayo mu 2025.

Ati “Ishyaka Sahwanya FRODEBU ntirizatanga umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri Gicurasi 2027.”

Sahwanya FRODEBU yagaragaje ko igiye guharanira demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi, itange umusanzu ufatika mu gukemura ibibazo bibangamiye Abarundi, haboneke inzira yo gutegura amatora agirira akamaro abantu bose.

Abamaze kwemeza ko bazahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ni Evariste Ndayishimiye wa CNDD-FDD, Abel Gashatsi wo mu ishyaka UPRONA, Gabriel Banzawitonde wa APDR, Francis Rohero wa FPI, Gaspard Kobako wa AND Intadohoka na Valentin Kavakure wa FPN Imboneza.

Muri Nzeri 2026, ishyaka FNL ryatangaje ko rizongera gushyigikira umukandida wa CNDD-FDD, rigaragaza ko azakorera mu nyungu z'Abarundi bose.

Sahwanya FRODEBU yatangaje ko nta cyizere ifite ko ibibazo byagaragaye mu matora yo mu 2025 bizakemuka
Sahwanya FRODEBU yatangaje ko nta cyizere ifite ko ibibazo byagaragaye mu matora yo mu 2025 bizakemuka