Ku wa 9 Ukwakira 2026, Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano w’u Burundi yeretse itangazamakuru Abanyamulenge 13 bari batawe muri yombi, barimo n’abapasiteri, bashinjwa kunekera u Rwanda no gukorana n’umutwe wa FRN.
Aba Banyamulenge bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Bujumbura no mu nkambi z’impunzi ziri muri icyo gihugu.
Amakuru avuga ko bamwe bafatiwe mu nsengero, mu ngo, mu mihanda ndetse no mu birori by’ubukwe.
Ikinyamakuru SOS Médias Burundi cyatangaje ko cyamenye amazina y’Abanyamulenge 20 batawe muri yombi, ariko imiryango yabo ikavuga ko umubare w’abafashwe ushobora kugera kuri 25.
Imiryango y’aba Banyamulenge ivuga ko itarasobanukirwa neza impamvu abayo batawe muri yombi, ndetse ko hari abataramenya aho bafungiye.
Amakuru avuga ko bamwe mu bafashwe mu ntangiriro z’Ukwakira bamaze kwimurirwa muri Gereza Nkuru ya Bujumbura.
Muri iki gikorwa cyo guta muri yombi impunzi z’Abanyamulenge, ubuyobozi bw’u Burundi bwanahagaritse ibikorwa by’insengero nibura ebyiri, zirimo izari ziyobowe n’impunzi z’Abanyamulenge.
Bamwe mu Banyamulenge bahuza iri fatwa n’umutekano muke umaze igihe mu misozi ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho ingabo z’u Burundi zagiye zihanganira n’imitwe yitwaje intwaro.
Bavuga ko bishoboka ko iri fatwa ryatewe n’amakuru amwe n’amwe ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga n’Abanyamulenge bari muri Kivu y’Amajyepfo, agaruka ku basirikare b’u Burundi baguye mu mirwano yabereye mu bice bya Minembwe, Rugezi na Kabanju.
Aba Banyamulenge bashinja inzego z’umutekano z’u Burundi kwitiranya impunzi z’Abanyamulenge n’abahangana n’ingabo zabwo mu mirwano izihuza n’ingabo za FRN mu Burasirazuba bwa RDC.
Bavuga ko bamwe mu bafatwa batoranywa hashingiwe ku isura yabo n’ubwoko bwabo, aho gushingira ku bimenyetso bifatika byerekana uruhare rwabo mu bikorwa bashinjwa.





Ibitekerezo 0