Iteka rishyira Col Kabisa muri uyu mwanya ryashyizweho umukono na Perezida Ndayishimiye kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2026.
Amakuru ava i Bujumbura avuga ko Museremu yari amaze iminsi atumizwa n’abashinzwe iperereza, bamuhata ibibazo ku mubano udasanzwe akekwaho kugirana n’umushoramari Aloys Ntakarutimana uzwi nka Wakenya.
Wakenya umaze amezi umunani afunzwe, avugwaho gusaba ubuyobozi bwa gereza impushya zo kujya kwivuza, nyamara ngo iyo amaze kuzibona, ajya kwa Museremu kunywa inzoga.
Bivugwa ko hari inyandiko zabonetse muri telefone ya Museremu n’iya Wakenya, zishobora kuba zivuga nabi Perezida Ndayishimiye.
Izina rya Museremu rirazwi cyane mu nzego z’umutekano z’u Burundi, by’umwihariko kubera uruhare yavuzweho mu mvururu zo mu 2015, ubwo abarwanyaga manda ya gatatu ya Pierre Nkurunziza bigaragambyaga i Bujumbura.
Icyo gihe Museremu yari ayoboye ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, PSR.
Amnesty International yatangaje ko mu mashusho yafatiwe mu bikorwa byo kurwanya abigaragambyaga, Museremu yagaragaye asunika umugabo mu modoka ya Polisi, mu gihe abandi bapolisi bakubitaga abigaragambyaga ndetse bakarasa bamwe bahungaga.
Ikinyamakuru Iwacu na cyo cyatangaje ko ku wa 26 Gicurasi 2015, abanyamakuru bari i Buyenzi bavuze ko bamubonye ayoboye ibikorwa byo kurwanya abigaragambyaga, abarasamo, basobanura ko yababujije kumufotora, abakangisha kubarasa.
Umuryango urengera uburenganzira bwa muntu, BHRI, wo mu Burundi wavuze ko hari uwahoze ari umupolisi washimangiye ko mu nama y’abapolisi yabaye muri Gicurasi uwo mwaka, Museremu yasabye ko hakoreshwa imbaraga z’umurengera mu kurwanya abigaragambya.
Raporo z'imiryango irengera uburenganzira bwa muntu irimo FIDH na Iteka na zo zashinje umutwe wa PSR yayoboraga kugira uruhare mu bikorwa birimo ifatwa ry’abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, iyicarubozo no kwangiza imitungo mu gihe cy’imvururu.
Mu 2020, Museremu yongeye kugaragara mu nzego zikomeye z’umutekano ubwo yashyirwaga ku buyobozi bw’ishami ry’iperereza ry’imbere mu gihugu mu Rwego rw'Iperereza, SNR.







Ibitekerezo 0