Ku wa 9 Ugushyingo 2026, Ndayishimiye yatangaje ko yakiriye abayobozi b’amashyaka 11 yemeye kumushyigikira, abashimira icyemezo bafashe.

Yagize ati “Nyuma yo kwakira amashyaka 11 yishyize hamwe, agafata icyemezo cyo kudushyigikira mu matora ateganyijwe mu 2027, twashimye cyane icyo cyemezo. Ni indi ntambwe ya demokarasi ishyira imbere inyungu rusange n’imibereho myiza y’abaturage.”

Amashyaka yatangajwe ko yafashe iki cyemezo ni RADEBU iyobowe na Jean de Dieu Mutabazi, PIEBU iyobowe na Déo Nsanganiyumwami wahoze ari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo n’Imirimo ya Leta, hamwe na PLP iyobowe na Déo Rusengwamihigo wahoze ari Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo.

Andi ni Kaze-FDD, MSP-Inkinzo, PL, MPH, PMP, Sangwe-PADER, RPB na FROLINA. Yiyongera kuri FNL, na yo yari yaratangaje ko izashyigikira umukandida wa CNDD-FDD mu matora ya 2027.

Abamaze gutangaza ko bazahatana na Ndayishimiye ni Gabriel Banzawitonde wa APDR, Abel Gashatsi wa UPRONA, Francis Rohero wa FPI, Gaspard Kobako wa AND-Intadohoka na Valentin Kavakure wa FPN-Imboneza.

Evariste Ndayishimiye yakiriye abayobozi b'amashyaka azamushyigikira mu matora
Amashyaka 12 amaze gutangaza ko azashyigikira Ndayishimiye mu matora azaba mu mwaka utaha