Raporo nshya igaragaza ko mu masaha 24 yari ashize kugeza ku wa 17 Ukwakira 2026, handuye abantu bashya 67 barimo 44 bo mu Ntara ya Ituri, 14 bo muri Kivu y’Amajyaruguru, barindwi bo muri Haut-Uélé na babiri muri Nord-Ubangi.

Muri icyo gihe kandi, hapfuye abantu 26 bari baranduye Ebola, barimo 18 bapfiriye mu ngo batabanje kugera mu bigo by’ubuvuzi.

Kugeza ubu, abantu 2522 bamaze gukira Ebola, mu gihe igipimo cy’abahitanwa n’iki cyorezo kiri kuri 48,2%.

Ituri iracyari izingiro ry’iki icyorezo muri RDC, kuko ifite 73,2% by’abamaze kwandura bose.

Ikindi kigiteye impungenge ni uko gukurikirana abantu bahuye n’abanduye bigikorwa gake. Ku rwego rw’igihugu biri kuri 79,1%, mu gihe intego ari nibura 95%.

Mu Mujyi wa Bunia ho icyo gipimo kiri kuri 24,9% gusa, ibintu bikomeza gutera impungenge ku bushobozi bwo guhagarika iki cyorezo kuko ni wo cyaturutsemo kandi ni ko hari benshi banduye.

Byemejwe ko abantu 4536 bamaze kwicwa na Ebola muri RDC