Iri shyirahamwe, LoDDCA, ryatangaje ko guhera ku wa 20 Ukwakira 2026, abatwara amakamyo bakoresha umuhanda wa Mahagi-Kisangani batangiye imyigaragambyo kubera umutekano muke ukomeje kubangamira ibikorwa byabo muri RDC.
Ryatangaje ko nta makamyo akiri kunyura muri uwo muhanda, mu gihe abashoferi basaba ko hafatwa ingamba zihutirwa zo kubarindira umutekano.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’amakuru avuga ko abashoferi 12 biciwe muri RDC, umwe muri bo akaba ari Umunyakenya witwa Mohamed Tahili.
LoDDCA yasabye ibigo by’ubwikorezi, abakora imirimo yo kwambutsa no kohereza imizigo, abafite imizigo n’abacuruzi guhita bahagarika gupakira no kohereza ibicuruzwa bigenewe RDC.
Iri shyirahamwe ryaburiye abanyamuryango ko gukomeza gupakira amakamyo mu gihe abashoferi bari mu myigaragambyo bishobora gutuma imizigo ihera mu nzira.
LoDDCA yasabye kandi ibiganiro byihutirwa hagati y’abashoferi, Guverinoma ya RDC, inzego z’umutekano, abagenzura ubwikorezi n’imiryango y’ubucuruzi yo mu karere.
Yanasabye kongera ubufatanye mu kurinda imipaka no kunoza uburyo bwo guhererekanya amakuru ku mutekano, kugira ngo abashoferi babone amakuru ahagije mbere yo kujya mu duce dushobora kubateza ibyago.


Ibitekerezo 0