Imibare ya Guverinoma ya RDC yashyizwe ahagaragara ku wa 27 Ukwakira 2026 igaragaza ko abantu 10.060 bamaze kwandura, 4887 bakaba barapfuye. Ibi bivuze ko hafi kimwe cya kabiri cy’abanduye iki cyorezo bamaze guhitanwa na cyo.
Iki cyorezo cyatangajwe ku mugaragaro ku wa 15 Gicurasi 2026, aho byemejwe ko cyatewe na virusi ya Bundibugyo. Kugeza ubu nta rukingo cyangwa umuti byacyo byihariye biraboneka, nubwo ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryatangaje ko hatangiye igeragezwa ry’urukingo.
Abahanga bavuga ko ikibazo gikomeye ari uko hafi 80% by’abandura bashya badafite aho bahuriye n’abamaze kwandura bakurikiranwa n’inzego z’ubuzima.
Ikigo cy’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe gukumira no kurwanya indwara, Africa CDC, kivuga ko nibura 95% by’abandura bashya bagomba kuba barandujwe n’abantu bari gukurikiranwa kugira ngo icyorezo gifatwe nk’ikiri kugenzurwa.
Hari kandi ikibazo cy’ibura ry’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima bita ku barwayi, imiti n’ibikoresho, cyane cyane mu bice bigoye kugeramo. Nibura kimwe cya kabiri cy’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ntibigeze bagezwa mu bigo by’ubuvuzi mbere yo gupfa.
Iki cyorezo kandi cyamaze kurenga imbibi za RDC. Uganda yatangaje ko yabonye abantu 20 banduye, benshi muri bo baraturutse muri RDC, mu gihe Kenya imaze kugira abantu icyenda banduye barimo babiri bapfuye. Nigeria na yo yagaragayemo umurwayi umwe waturutse muri Uganda.
Mu mibare, Ebola ya Bundibugyo ikurikiye iyibasiye Afurika y’Iburengerazuba hagati ya 2014 na 2016. Icyo gihe handuye abantu 28.600 barimo abarenga 11.000 bapfuye.






Ibitekerezo 0