Iki cyemezo gikubiye mu ibaruwa yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida, Anthony Nkinzo Kamole, kivuga ko abakora muri ibi biro basabwa gukurikiza iri bwiriza kugeza igihe hazatangwa andi.
Abakorera mu biro bya Tshisekedi basabwe kwirinda guhura mu buryo ubwo ari bwo bwose n’abakozi ba Ambasade y’u Bubiligi, byaba binyuze mu nzira ziziguye cyangwa zitaziguye.
Nkinzo yagaragaje ko mu gihe hari impamvu ikomeye yatuma habaho itumanaho n’iyi Ambasade, rigomba kunyuzwa gusa muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga hashingiwe ku mahame ya dipolomasi.
Ibiro bya Perezida wa RDC byanaburiye abakozi ko utazubahiriza iri bwiriza ashobora gufatirwa ibihano byo mu rwego rw’akazi n’imyitwarire.
Iki cyemezo cyafashwe umunsi umwe nyuma y’uko ku wa 14 Ukwakira inzego z’umutekano z’u Bubiligi zisatse ingo z'abo mu muryango wa Tshisekedi ahantu hatandukanye i Bruxelles, Flandre na Wallonie.
Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru w’u Bubiligi byemeje ko iperereza ryatangijwe nyuma y’ibirego byatanzwe n’imiryango itari iya Leta muri Nyakanga 2025, ihagarariwe n’abanyamategeko barimo Me Bernard Maingain.
Me Maingain na bagenzi be bashinja abo mu muryango wa Tshisekedi kunyereza umutungo wa RDC, cyane cyane amabuye y'agaciro yo mu ntara ziri mu gice cyahoze ari Katanga.






Ibitekerezo 0